Ku wa 9 Kanama 2026 ahagana Saa Kumi z’umugoroba, Wambui yageze kwa Mwangi aho bari bagiye gutangira kubana nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.
Nyuma bavuye mu rugo kuri moto ya Mwangi, bajya kwizihiza intangiriro y’ubuzima bushya bari batangiye. Batashye ahagana Saa Moya z’umugoroba, ariko bitarenze Saa Moya n’Igice bombi bari bamaze gupfa.
Ibisubizo by’isuzuma ryakorewe imirambo yabo byagaragaje ko bombi bapfuye bazize kubura umwuka bitewe no kunigwa. Polisi ikeka ko Mwangi yaba yarabanje kuniga Wambui ubwo yari asinziriye, nyuma na we akiyahura yimanitse mu giti cya avoka hanze y’inzu. Icyakora iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byose byagenze.
Abaganga babitse kandi ibipimo by’amaraso yabo kugira ngo hakorwe ubundi bushakashatsi bugamije kureba niba hari inzoga cyangwa ibindi bintu byaba byaragize uruhare muri urwo rupfu. Ku munsi bapfuyeho, bivugwa ko bari banyuze mu tubari two muri Maragua na Gakoigo, ndetse bagasura bamwe mu bo mu muryango wa Mwangi mbere yo gusubira mu rugo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Murang’a, Cleti Kimaiyo, yavuze ko ibimenyetso bya mbere byerekezaga ku kuba umwe muri abo bombi yaba yarishe mugenzi we mbere yo kwiyahura, ariko Polisi ikomeje gusuzuma n’izindi mpamvu zishoboka.
Nubwo Mwangi na Wambui bari bamaze imyaka hafi itatu bakundana, imiryango yabo ivuga ko umubano wabo warangwaga no gutandukana no kongera kwiyunga kenshi.
Nyina wa Mwangi, Bilha Wangare, yavuze ko yagiye agira uruhare mu nama nyinshi zo kubunga. Amakimbirane yabo yari ashingiye ku mafaranga, telefoni, uburyo babanaga n’imiryango yabo ndetse no kutizerana. Mwangi yakoraga akazi ko gutwara abantu kuri moto, mu gihe Wambui yakoraga imirimo inyuranye yabonaga.
Mwangi yari yarigeze gushinja Wambui kumutwarira ibihumbi 100 by’amashilingi ya Kenya. Ku rundi ruhande, Wambui yasabaga Mwangi kumuha ibyangombwa bya moto ye ndetse n’icyemezo cy’ubutaka bungana na acre 0,1 yari yaraguze i Makuyu muri Maragua. Hari kandi kutumvikana ku mafaranga Mwangi yahaga ababyeyi be, Wambui akavuga ko yabitagaho cyane kurusha uko yitaga ku muryango we.
Ku wa 4 Kanama, Wangare yakoresheje inama yo kubunga. Mwangi yavuze ko yifuzaga ko Wambui yabanza kumubyarira mbere yo gutangira kubana burundu, mu gihe Wambui yakomeje gusaba ibyangombwa by’imitungo ye.
Baje kumvikana ko Mwangi azafasha Wambui gutangiza ubucuruzi ku isoko rya Irembu, na we akemera ko batangira gahunda yo kubyara. Nyuma y’iyo nama, Mwangi yahaye nyina ibyangombwa bya moto n’iby’ubutaka ngo abimubikire, avuga ko atari yizeye Wambui.
Ku wa 6 Kanama, Wambui yahamagaye Wangare amumenyesha ko yari yafashe umwanzuro wo kubana na Mwangi kandi ko yagombaga kwimukira aho yabaga ku wa 9 Kanama. Uwo munsi yarahageze ahagana Saa Kumi z’umugoroba.
Amasaha yabo ya nyuma
Nyuma yo gusubira mu rugo ahagana Saa Moya z’umugoroba, Wangare yavuze ko Wambui yasaga n’uwasinziriye cyane kandi wananiwe, mu gihe Mwangi na we yasaga n’uwanyoye inzoga.
Mbere yo gusubira mu nzu ye, Mwangi yagiye kureba ababyeyi n’abavandimwe be, aganira na buri wese mu buryo nyina yaje gufata nk’aho yari arimo kubasezeraho.
Yanabwiye nyina ko Wambui yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’undi mugabo, akanayimwoherereza, ngo amubwira ko natamufata neza yari kuzamuta akajya kuri uwo mugabo.
Wangare yaje kugira impungenge, afata itoroshi ajya kureba umuhungu we. Yasanze Mwangi amanitse inyuma y’inzu, mu gihe abaturanyi binjiye mu nzu bagasanga Wambui na we yapfuye.
Wambui yasize umwana w’umukobwa w’imyaka itanu. Nyirasenge, Tabitha Njoki, yavuze ko umuryango wari uzi ko agiye gutangira ubuzima bushya na Mwangi, utazi ko buzamara amasaha make gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!