Filime zo muri iki gihugu zakunzwe na benshi cyane cyane Abanyafurika kuko ari ubwa mbere bari babonye izigaragaza ubuzima abenshi muri bo basangiye.
Ni filime zaje zitagaragaramo ibikabyo n’ubuzima buhenze nk’ibigaragara mu za Hollywood bari bamaze kumenyera, ahubwo izi zo zaje zigaragaza imibereho y’Abanyafurika.
Nubwo abenshi bazikunze ntibyoroha kumenya amakuru y’abakinnyi bagiye bazikinamo kuko akenshi adapfa kurenga imbi za Nigeria bigatuma hari n’abapfa abantu ntibabimenye kuko baba bakibabona muri kuri televiziyo zabo.
Mu Rwanda no muri Afurika, filime zo muri Nigeria zatangiye gukundwa ahagana mu 2005.
Zaje zifite umwihariko kuko zagaragazaga ubuzima bwa nyabwo bw’Abanyafurika maze nabo batangira kuzibonamo ari benshi.
Bitewe n’uko amakuru y’abakinnyi ba filime adakunze kurenga imbibi z’iki gihugu hari bamwe mu bapfuye ariko bitewe n’uko bakibona filime zabo bakaba bakeka ko bakiriho.
Bamwe mu bakinnyi ba filime batakiriho
Sam Logo Efe
Abakunze czo muri Nigeria uko byagenda kose ntibayoberwa uyu musaza kuko yakinnye muri nyinshi zakunzwe zirimo Alice My First Lady, Osuofia and The Wise Men, One Good Turn, I’ll Take My Chances n’izindi.
Sam Logo Efe yitabye Imana muri Kanama 2011, ubwo yari mu cyumba cya hotel aho bari mu mirimo yo gutunganya filime. Uyu musaza yapfuye afite imyaka 66.
Justus Esiri
Uyu mugabo na we ni umwe mu bakunzwe cyane muri Nigeria no muri Afurika yose kubera ubuhanga yagaragazaga mu gukina, kandi akabasha gukina ubuzima butandukanye bwaba ubwo mu cyaro no mu mujyi.
Muri filimi yakinnye zamenyekanye harimo The Village Headmaster, Last Night na The Tyrant.
Uyu musaza watangiye gukina filime mu 1963 yapfuye muri Gashyantare 2013, azize uburwayi bwa diabète.
Peter Eneh
Peter Eneh yamenyekanye cyane muri filime nka Issakaba, Perfect Temptation 2, Heavy Rain na Royal Palace.
Uretse izi uyu mugabo yakinnye mu zindi zigera ku 100, muri Nigeria akaba yibukirwa cyane ku ruhare yagize mu kuzamura abandi bakinnyi ba filime barimo Pete Edochie, Patience Ozokwor na Chinwe Owoh.
Uyu mugabo yapfuye mu 2012 nyuma yo kurembywa no kumuca akaguru kubera uburwayi bwari bwakangije.
Muna Obiekwe
Muna Obiekwe ni irindi zina ryari rikomeye mu ruhando rwa filimi muri Nigeria aho yakinnye muri nyinshi zitandukanye zirimo Men in love, Eyes of the gods na The Princess of my life.
Muri filime yakinnye inyinshi zagarukaga ku rukundo, ubuzima bwo muri kaminuza n’ibindi. Uretse kuba yarakunzwe cyane, uyu musore yanegukanye ibihembo bitandukanye muri iki gihugu.
Muna Obiekwe yapfuye ku wa 18 Mutarama 2015 azize uburwayi bw’impyiko.
Maya Martins Njubuigbo
Njubuigbo ni umwe mu bantu binjiye mu mwuga wo gukina filimi bakuze muri Nigeria kandi bakabikora neza bigendanye n’imyaka yabo.
Muri filimi nyinshi uyu musaza yagiye akina zagaruka ku buzima bwa cyami mu cyaro, ahanini akaba yarabaga ari umwe mu basaza bafata ibyemezo mu gace batuyemo.
Yamenyekanye cyane kandi muri filimi zirimo De Prof2, Indemnity na Battle of Indemnity.
Njubuigbo yapfuye mu Ukwakira 2016 azize uburwayi bw’umwijima yari amaranye igihe.
Ashley Nwosu
Abakunze filimi zo muri Nigeria ntibashobora kwibagirwa Ashley Nwosu, kubera ubuhanga yagaragazaga mu gukina atitaye ku mwanya uwo ariwo wose yabaga yahawe.
Uyu mugabo yatangiye gukina filime mu 1980 gusa aza kumenyekana cyane ahagana mu 2000.
Muri filime yakinnyemo harimo Blind Love, Passion of minds na baby guards.
Nwosu yapfuye ku wa 21 Kanama 2011 azize uburwayi bw’umwijima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!