Iyo mpyiko yashyizwe mu mubiri wa Tim Andrews, wari urwaye indwara y’impyiko yari igeze ku rwego rwa nyuma bitewe na diabete yo mu bwoko bwa kabiri.
Andrews yavuze ko iki gikorwa cyamuhaye icyizere kandi kikamufasha kumara amezi adasubira kenshi kwa muganga kugira ngo amaraso ye ayungururwe hifashishijwe imashini izwi nka ‘dialysis’.
Abaganga bo mu Bitaro bya Mass General Brigham bavuze ko ibyavuye muri iki gikorwa bigaragaza ko ingingo z’ingurube zishobora kwifashishwa by’agateganyo mu gihe umurwayi ategereje kubona urugingo rukomoka ku muntu.
Iyi mpyiko yaje guhagarara gukora nyuma y’iminsi 271, abaganga barayikuramo. Andrews yongeye kumara iminsi 82 akorerwa ‘dialysis’, mbere yo kubona indi mpyiko yatanzwe n’umuntu muri Mutarama 2026. Iyo mpyiko nshya yo iracyakora neza.
Andrews yabazwe ashyirwamo impyiko y’ingurube ku wa 25 Mutarama 2025, icyo gihe akaba yari afite imyaka 66. Amakuru yatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya The Lancet agaragaza ko iyo mpyiko yahise itangira gukora ikimara gushyirwa mu mubiri we.
Mbere yo kubagwa, Andrews yari yabwiwe ko yashoboraga gutegereza imyaka igera kuri irindwi kugira ngo agere ku mwanya wo guhabwa impyiko. Nyamara abarwayi bakoresha uburyo bwa ‘dialysis’ bamara imyaka itanu ku mpuzandengo.
Yavuze ko kumenya ko igihe yari afite cyashoboraga kuba kidahagije byamuteraga kwiheba.
Ati “Icyizere ni cyo kintu gikomeye kurusha ibindi. Ni amahirwe yo kuva kuri iriya mashini no kongera kubaho ubuzima bwawe.”
Ingurube zifatwa nk’inyamaswa zishobora kwifashishwa mu gutanga ingingo kubera ko zimwe mu ngingo zazo zingana hafi n’iz’abantu.
Icyakora, ntibishoboka gufata impyiko y’ingurube isanzwe ngo ihite ishyirwa mu mubiri w’umuntu. Umubiri wahita ubona ko ari urugingo rw’ahandi, ubudahangarwa bukarugabaho igitero gikomeye cyatuma rwangirika mu minota mike.
Abashakashatsi ni yo mpamvu bifashishije ingurube nto zo mu bwoko bwa Yucatan, zakorewe amavugurura 69 mu turemangingo kugira ngo ingingo zazo zirushaho kujya gusa n’iz’abantu.
Zimwe muri izo mpinduka zikuraho ibiranga uturemangingo tw’ingurube byatuma ubudahangarwa bw’umuntu budutahura bukatugabaho igitero. Izindi zongeramo ibice bya ADN y’umuntu, bigafasha urugingo kudahita rutahurwa nk’ikintu kivuye hanze y’umubiri. Hanahinduwe uduce dushobora kubamo virusi zihishe muri ADN y’ingurube, mu rwego rwo gukumira ko zakwanduza umuntu.
Nubwo iyo mpyiko yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwangwa n’umubiri, abaganga babashije kubihagarika bahindura imiti Andrews yahabwaga.
Nyuma y’amezi agera kuri atandatu, imiyoboro y’amaraso yo muri iyo mpyiko yatangiye kwangirika, urugingo rurabyimba ndetse rutangira kunanirwa gukora. Impamvu nyayo yabiteye ntiramenyekana kuko nta bimenyetso byagaragazaga ko abasirikare b’umubiri bariho bayigabaho igitero.
Dr Leonardo Riella wo mu Kigo cyita ku bushakashatsi bwo gusimbuza ingingo cya Mass General Brigham yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’ingingo zo guhabwa abarwayi gikomeye.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bagera ku bihumbi 100 bategereje guhabwa impyiko, nyamara buri mwaka hakorwa ibikorwa byo kuzisimbuza bigera ku bihumbi 25 gusa. Mu Bwongereza, abasaga ibihumbi birindwi bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa impyiko.
Dr Riella yavuze ko gusimbuza ingingo z’umuntu hifashishijwe iz’inyamaswa bishobora kuba igisubizo ku barwayi badafite umuntu wabaha urugingo, bikabafasha kwirinda cyangwa kugabanya igihe bamara bakoresha ‘dialysis’ mu gihe bategereje kubona impyiko y’umuntu.
Abaganga basobanuye ko ibyabaye kuri Andrews bigaragaza icyizere gitangwa n’ubu buryo, ariko bikerekana n’imbogamizi zigikeneye gukemurwa mbere y’uko bukoreshwa ku rwego rwagutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!