00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahangayikishijwe n’ibura ry’inzoga ya ‘Guinness’

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 16 December 2024 saa 09:53
Yasuwe :

Abanyatubari n’abandi bakunzi ba manyinya mu Bwongereza bafite impungege ko mu minsi iri mbere batazongera kubona inzoga ya ‘Guinness’, bitewe n’uburyo abazinywa biyongereye cyane, mu gihe uruganda rwayo rutari gushyira ku isoko izihagije.

Bamwe bazi ko inzoga ya Guinness inyobwa n’abagabo bakuze, abandi bazi ko ari iyo kunyobwa umuntu yivura ‘Hangover’. Niyo mpamvu usanga mu tubari nta bantu benshi bayigura ugereranyije n’izindi nzoga zinyobwa na benshi.

Mu bihugu byo hanze by’umwihariko mu Bwongereza, ntabwo inzoga ya Guinness yari ifite abayikunda benshi mu myaka yashize. Impamvu ni uko hari imyumvire ivuga ko iyi nzoga inyobwa n’abagabo bakuze cyane cyane abakunda umukino wa ‘Rugby’.

Iyi myumvire yaje guhinduka kuva mu 2022 ubwo urubyiruko n’umubare munini w’igitsinagore watangiraga kunywa cyane Guinness mu Bwongereza. Hagati ya 2022 na 2023 abanywi bayo biyongereyeho 27% nk’uko ikigo gishinzwe amakuru ku bucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa cyabitangarije CNN.

Iki kigo cyavuze ko kuva mu myaka ibiri ikinyobwa cya Guinness cyarushijeho kwamamara, kibona abaguzi Benshi. Ibi byazanye n’impunduka zitari nziza ku bacuruzi by’umwihariko kuko batari kubona izihaza abakiliya bazishaka kuko uruganda rwayo, Diageo rutari kubaranguza izihagije.

Umwe mu bafite akabari mu mujyi wa Londres yatangarije CNN ko muri uyu mwaka wa 2024 inzoga za rufuro zasubiye inyuma mu kugurwa, ariko Guinness ubwayo yazamutseho 50% mu kugurishwa.

Yavuze ko uruganda rwayo rutari kubaranguza izihagije dore ko bari kubaha ibicupa byayo binini bya ‘Kegs’ biri hagati ya 40 na 50 bagomba gucuruza mu cyumweru.

Undi mucuruzi w’akabari yabwiye CNN ko impamvu bahangayitse ari uko Guinness ishobora kubura mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka kuko abayinywa bamaze kwiyongera cyane kandi badafite izihagije mu tubari twazo.

Yagize ati “Kera Guinness yafatwaga nk’inzoga y’abasaza none ubu bose basigaye bayikunda cyane. Ntituzi ko tuzabona izizabahaza mu minsi mikuru kuko mu tubari dufitemo nke’’.

Gukundwa cyane kwa Guinness mu Bwongereza, biravugwa ko byagizwemo uruhare n’icyamamare muri Sinema, Jason Momoa, watangiye kwamamaza iyi nzoga kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Abongereza bahangayikishijwe n’ibura ry’inzoga ya ‘Guinness’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .