00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babangamiwe n’ababagurisha ‘brochettes’ z’intama bazi ko ari iz’ihene

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 January 2024 saa 07:47
Yasuwe :

Abaturage batandukanye bakunda inyama z’ihene bakomeje kugaragaza ko babangamiwe cyane n’uko hari igihe abo bagiye kuzigurira babaha inyama z’intama bababeshya ko ari iz’ihene.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko batewe impungenge n’uko bajya bagura inyama z’intama bazi ko ari iz’ihene.

Bavuga ko nyuma y’uko mu Gatsata mu Karere ka Gasabo bivuzwe ko hagaragaye mucoma wotsaga intama, akabeshya abakiliya be ko inyama yotsa ari iz’ihene, bafite impungenge z’uko barya intama bazi ko ari ihene.

Ibi babishingira ku kuba nta n’akabari umuntu ashobora kujyamo ngo bamubwire ko botsa intama.

Habiyaremye Sadiki yagize ati “hari ba mucoma ubona benshi muri bo botsa intama ni uko batabivuga, none se ko nk’abanyamakuru mutembera ahantu henshi hari ahantu wari wajya ngo bakubwire ngo aha twe twotsa intama ko bose usanga bavuga ngo botsa inka cyangwa ihene?”

Uwiduhaye Patrick, avuga ko hari mucoma wotsaga inyama mu Murenge wa Kigali, aho atuye ariko akabeshya ko ari ihene uretse ko ngo abaturage baje kuvumbura ko abaha inyama z’intama.

Ati “Uwo we yotsaga intama akabeshya abakiliya be ko ari ihene ariko baje kumuvumbura nyuma nawe aza kwemera ko hari igihe anyuzamo akotsa intama ngo ariko nta muntu n’umwe yayigaburiye yishe cyangwa imugireho ingaruka.”

Uwitwa uzamukunda Zawadi, nawe avuga ko azi neza ko hari abantu benshi botsa intama.

Ati “None se niba koko batajya botsa intama izibagwa zo zijyahe ko nazo ku mabagiro bajya bazibaga.”

Innocent Biziyaremye ukora akazi ko kotsa inyama i Nyamirambo, nawe yemeza ko hari abotsa intama bakabeshya ababagana ko ari inyama z’ihene.

Ati “Bibaho ariko ntibikorwa na bose kandi urabizi nawe ko umukobwa umwe yatukishije bose, ikindi kandi abantu bose ntabwo bateye kimwe kuko hari ubura ihene ntakore nk’uko hari n’uyibura agahita agura intama akaba ariyo yotsa.”

Yongeyeho ko inyama y’intama aho itandukanira n’iy’ihene ari uko ihora vuba, gusa ashimangira ko nta muntu wapfa kuvumbura ko yagaburiwe intama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages