Restaurant yo mu Majyaruguru ya Autriche hafi y’umugezi wa Wörthersee, yateje impagarara ku bw’ibiciro bishya yashyiriyeho abakiliya bayo, aho ushaka isahani ya kabiri cyangwa y’inyongera iriho ubusa agomba kuyishyurira Amayero umunani.
Kugira ngo ubyumve neza, fata uramutse ugiye muri restaurant wenda bakaguha isahani y’ibiryo hariho n’inyama, washaka gukata iyo nyama bikaba ngombwa ko usaba isahani ya kabiri yo kuyikatiraho, iyo sahani ya kabiri ugomba kuyishyura amayero 8.
Byataje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe basaba Leta kubyinjiramo kuko bibangamiye uburenganzira bw’abakiliya.
Umuvugizi w’iyo restaurant yabwiye 7 sur 7 ko nta kosa bakoze kuko abakiliya babanza kubimenyeshwa mbere yo gutumiza icyo kurya.
Yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kwirinda gusesagura no gukoresha amafaranga atari ngombwa.
Ati “Iyo sahani ya kabiri baguha izazanwa n’umukozi wa restaurant, hanyuma nimara gukoreshwa ikorerwa isuku […] ibyo byose nkenera abakozi bo kubikora. Abakiliya bagomba kumva ko isahani ya kabiri cyangwa ikirahuri cya kabiri bitari iby’ubuntu. Ntabwo restaurant ari uko zikora.”
Bamwe ntibanyuzwe n’ibisobanuro by’iyi restaurant, aho bavuga ko ari ubujura kwishyuza umukiliya ibikoresho byakoreshejwe mu kumwakira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!