Polisi yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yabaye ubwo indege imwe yarimo ihaguruka mu gihe iya kabiri yarimo yururuka.
Abapfuye bari abagenzi muri imwe uri izo kajugujugu. Abandi batatu bakomeretse mu buryo bukomeye nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Abantu batanu muri batandatu bari mu ya kabiri yururutse hutihuti bagize ibikomere bidakanganye.
Impanuka yabereye hafi y’agace kahariwe ubukerarugendo ahazwi nka Main Beach, mu birometero 75 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Brisbane.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!