Iyi nyubako izaba izwi nka C6 izaba ikubye kabiri mu burebure indi nyubako yari isanganywe agahigo ko kuba ndende ku Isi kandi yubakishije imbaho. Iyari isanganywe ako gahigo ni inyubako ya Ascent tower iherereye mu mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin, muri Amerika.
Abazubaka iyo nzu bavuga ko 42% byayo bizaba ari imbaho gusa, mu gihe ku nkingi hari aho bizaba ngombwa ko hifashishwa sima n’umucanga.
Philip Oldfield wigisha muri University of New South Wales’ School of Built Environment yavuze ko iki gitekerezo cyo gutangira kubaka inzu mu mbaho ari inyamibwa.
Ati “Ubusanzwe twubaka inzu ndende twifashishije sima n’ibyuma. Sima yihariye 8% by’ibitera umwuka wangiza ikirere. Kuba rero ibyo byuma na sima bigiye gusimbuzwa ibindi bikoresho gakondo nk’imbaho bizagabanya ingaruka inyubako zigira mu kwangiza ibidukikije.”
Muri iyo nyubako hazaba harimo amacumbi 200 yo kubamo, ikaba izanaca agahigo ko kuba imwe mu nzu zitohereza mu kirere imyuka ihumanya ikirere.
Imbaho zizifashishwa mu kubaka iyi nzu zizaturuka ku biti 600, zikaba zingana na metero kare 7400.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!