00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Atunzwe no kumara intinyi abasore badashoboye gutereta inkumi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 June 2026 saa 06:39
Yasuwe :

Umukobwa w’Umwongerezakazi witwa Saurora Grace avuga ko amaze igihe kinini akora akazi ko gufasha abasore batazi kureshya abakobwa, kandi ko kamuhemba neza.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Sun, Saurora utuye mu Mujyi wa Manchester yatangaje ko amaze imyaka itatu afasha abakiliya gukira ubwoba, bakabasha kugira amarangamutima y’urukundo, bakaba banagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kandi batariyumvagamo ubwo bushobozi.

Yagzie ati “Bishobora kumvikana nk’ibigoye cyane ariko maze gufasha abantu barenga 500, abagore n’abagabo bafite imyaka kuva kuri 21 kugeza kuri 80. Mu cyumweru mfasha abakiliya bagera kuri batanu, tukamarana amasaha agera kuri atatu.”

Saurora yasobanuye ko mu bakiliya be, abenshi ari abafite ubumuga baba batekereza ko badashobora gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko sosiyete iba yarabaciye intege, nyamara bafite ubwo bushobozi.

Yavuze ko icyo abafasha ari ugutuza, bakifatanya mu gutsinda isoni, akabigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyirorokere; ibyo bigakorerwa mu rugo rwe cyangwa se akabasanga aho baba, akabigishirizayo.

Mu bo Saurora yafashije harimo Umwongereza w’imyaka 31 witwa James. Yasobanuye ko muri Gicurasi 2025, ari bwo yafashe icyemezo cyo kwegera uyu mukobwa nyuma yo kugirwa inama n’inshuti ye yamwijeje ko ashobora kumufasha.

James yasobanuye ko akigera aho uyu mukobwa akorera, yamwakirije ikawa, baganira bisanzwe mbere yo kwinjira mu bijyanye n’urukundo, amubwira ko buri masaha atatu bazajya bamarana, azajya amwishyura Amapawundi 600.

Ati “Ubwa mbere byari bigoye kwisanzura, ariko yanyisanzuyeho cyane, biramfasha. Ntitwavuze ku bitsina. Twavuze buri kimwe, siporo, filime, ibitabo, umuziki, twahuje byinshi. Hari ubwo nibagirwa ko namwishyuye, nkabifata nk’aho ndi kumurambagiza bya nyabyo.”

Uyu musore yatangaje ko yanyuraga ahantu hose asa n’uwihishe bitewe n’ubumuga yakuranye, kuko yumvaga ko ntacyo yashobora, ariko ko nyuma yo gufashwa na Saurora, yumva yifitiye icyizere, akambara, akaberwa nk’abandi.

Saurora ahamya ko bitewe n’uko akazi ke katamenyerewe muri sosiyete, hari abatekereza ko ari indaya, bakamwibasira, abandi bakamushinja gufatirana abanyantege nke no kutiyubaha. Asobanura ko ibyo akora bimutera ishema, kubera ko afasha abababaye.

James amaze igihe kirenga umwaka ahaye Saurora akazi ko kumumara ubwoba
Saurora afasha James kumva ko yashobora kureshya abakobwa
Bombi baragara nk'abakunzi ariko kuri Saurora ni akazi kamuhemba neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages