00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ashaka indishyi ya miliyoni 800 Frw nyuma yo kubagwa kanseri adafite

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 June 2026 saa 03:24
Yasuwe :

Umugabo wo mu Bwongereza w’imyaka 61, Mark Welland, yareze ibitaro bya Royal Marsden, byamubaze ku rwagashya hagamijwe kumukuramo ikibyimba kivamo kanseri bagasanga bari bibeshye.

Uyu mugabo ushaka indishyi y’ibihumbi 400 by’Amapawundi (arenga miliyoni 788 Frw) kubera ingaruka ibi bikorwa byamugizeho kuva yabagwa mu 2020.

Yasobanuye ko ubwo yabwirwaga ko afite icyo kibyimba batigeze bamwemerera no kubanza kwitonda no kwisuzumisha kenshi ngo barebe ko kibyara kanseri, ahubwo bahise bamubwira ko agomba kubagwa.

Welland yabazwe hakoreshwejwe uburyo bwo kubaga ahantu hato ibindi bigakoreshwa ikoranabuhanga, ariko ari kubagwa agira ikibazo cyo kuva amaraso menshi aho yatakaje litiro 3,5 z’amaraso.

Ibi byatumye abaganga bamubaga bisanzwe ndetse bamubaga n’ibindi bice bitari cya kibyimba kuko bakuyeho 40% by’urwagashya rwe.

Nyuma yo kumubaga ni bwo byagaragaye ko ikibyimba yari afite cyari igisanzwe cyari kuvurwa no kwitabwaho atabazwe.

Uyu mugabo agaragaza ko byamugizeho ingaruka zikomeye kuko ubu agomba gufata imiti ubuzima bwe bwose, hagamijwe kumurinda indwara, ndetse kubera ingano y’igikomere cye ntagishobora gutwara imodoka cyangwa kwambara umukandara mu modoka kuko aba ababara.

Ibi bitaro mu 2023 byemeye ko bitamuhaye amahirwe yo kubanza kwita kuri icyo kibyimba mbere yo kubagwa, gusa nta kindi biratangaza kuva iki kirego cyatangwa.

Ibitaro bya Royal Marsden bishinjwa kubaga umuntu ikibyimba cya kanseri ntayo arwaye
Mark Welland yareze ibitaro bya The Royal Marseden byamubaze kanseri ntayo arwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages