Uyu mugabo ushaka indishyi y’ibihumbi 400 by’Amapawundi (arenga miliyoni 788 Frw) kubera ingaruka ibi bikorwa byamugizeho kuva yabagwa mu 2020.
Yasobanuye ko ubwo yabwirwaga ko afite icyo kibyimba batigeze bamwemerera no kubanza kwitonda no kwisuzumisha kenshi ngo barebe ko kibyara kanseri, ahubwo bahise bamubwira ko agomba kubagwa.
Welland yabazwe hakoreshwejwe uburyo bwo kubaga ahantu hato ibindi bigakoreshwa ikoranabuhanga, ariko ari kubagwa agira ikibazo cyo kuva amaraso menshi aho yatakaje litiro 3,5 z’amaraso.
Ibi byatumye abaganga bamubaga bisanzwe ndetse bamubaga n’ibindi bice bitari cya kibyimba kuko bakuyeho 40% by’urwagashya rwe.
Nyuma yo kumubaga ni bwo byagaragaye ko ikibyimba yari afite cyari igisanzwe cyari kuvurwa no kwitabwaho atabazwe.
Uyu mugabo agaragaza ko byamugizeho ingaruka zikomeye kuko ubu agomba gufata imiti ubuzima bwe bwose, hagamijwe kumurinda indwara, ndetse kubera ingano y’igikomere cye ntagishobora gutwara imodoka cyangwa kwambara umukandara mu modoka kuko aba ababara.
Ibi bitaro mu 2023 byemeye ko bitamuhaye amahirwe yo kubanza kwita kuri icyo kibyimba mbere yo kubagwa, gusa nta kindi biratangaza kuva iki kirego cyatangwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!