00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple igiye kujya yifashisha Gemini ya Google muri serivisi zayo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 13 January 2026 saa 06:50
Yasuwe :

Ikigo cy’Ikaranabuhanga cya Apple cyatangaje cyagiranye amasezerano y’imikoranire na Google, mu bijyanye no gukoresha ubwenge buhangano (AI) bwacyo muri serivisi zayo zitandukanye zirimo iya Siri.

Siri ni AI ikoreshwa mu bikoresho bya Apple, ifasha abantu mu bintu bitandukanye, cyane cyane ibyo umuntu ashaka gukorera kuri ibyo bikoresho byayo ariko atabikozeho ahubwo agakoresha ijwi akayibwira ibyo imukurera.

Ibi bigo byombi byagaragaje ko iyi mikoranire izashyiraho ubundi buryo bwinshi mu bikoresho bya Apple.

Aya masezerano yashyizwe hanze ku wa 12 Mutarama 2026, nta makuru menshi yatanze ku buryo ibi bigo bizakorana cyangwa amafaranga yashowemo.

Ku rundi ruhande impuguke mu bukungu n’ikoranabunga zigaragaza ko bigiye kugaragaza Apple nk’ikigo kitagishoboye gukora ikoranabuhanga rikoresha mu bikoresho byayo nk’uko Francisco Jeronimo yabivuze.

Ati “ Apple yakundaga kuba ari ryo pfundo ry’ikoranabuhanga ryayo ryose, gusa ibi bigiye guha urwaho ibigo ihanganye na byo.”

Ni mu gihe abandi bo bagaragaza ko iyi mikoranire abantu bakoresha ibikoresho bya Apple bazayishimira kuko ibindi bigo bihanganye na yo nka Google na Samsung bisa n’ibyaciye kuri Apple cyane cyane mu bijyanye na AI.

Siri ya Apple igiye kujya yifashisha Gemini ya Apple muri serivisi yatangaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages