Iri buye ripima carat 170 ni ukuvuga ibiro 0,034, ryiswe ‘The Lulo Rose’, ryavumbuwe na sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu kirombe cya Lulo nk’uko ikigo Lucapa Diamond Company Limited cyabitangaje.
Guverinoma ya Angola inakorana n’ikigo cyacukuye iyi diamant yatangaje ko kubona iyi diamant bikomeza kugaragaza ko iki gihugu gifite agaciro gakomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Itangazo rya Leta ya Angala ryagaragaje ko iri buye rizatunganywa nyuma rikagurishwa n’ikigo gishinzwe ubucuruzi bwa diamant.
Biteganyijwe ko iyi diamant izagurishwa ku isoko mpuzamahanga binyuze mu ipiganwa. Izabanza isukurwe inacibwemo ibice kugira ngo hamenyekane agaciro kayo, ibintu bishobora gutuma itakaza 50% by’uburemere bwayo.
Indi diamant yo muri ubu bwoko iheruka kuboneka yapimaga carat 59,6, yagurishijwe miliyoni 71,2$ mu 2017 muri cyamunara yabereye muri Hong Kong. Ni yo ya mbere yagurishijwe akayabo.
Angola iri mu bihugu 10 bikungahaye ku mabuye y’agaciro by’umwihariko diamant ku Isi. Mu mwaka wa 2021 habonetse izifite uburemere bwa carat miliyoni 9,3, zishobora kuzamuka zikagera kuri miliyoni 10,3 uyu mwaka zikinjiza miliyari 1,4$.
Mu bubiko bw’igihugu bwa diamant habarirwa izigera kuri carat 300.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!