Uyu mugabo w’imyaka 72 yari yarahawe akabyiniriro k’Ingwe yo mu rubura, kubera ubuhanga buhambaye yagaragaje mu kurira imisozi hagati yo mu 1983 na 1996.
Uwahoze ari umuyobozi w’ihuriro ry’abantu bazamuka imisozi muri Nepal, Ang Tshering, yavuze ko iki gihugu gihombye umuntu ukomeye mu bijyanye no kuzamuka imisozi.
Ati “Yari icyamamare mu kuzamuka imisozi, urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku gihugu no ku muryango mugari w’abazamuka imisozi.”
Umwuzukuru w’uyu mugabo, Phurba Tshering, yavuze ko sekuru yaguye mu rugo rwe ndetse ko imihango yo kumushyingura itaganyijwe kubera mu murwa mukuru wa Nepal, Kathmandu, mu gace kazwi nka Sherpa Gomba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!