Dr Michael Yafi, inzobere mu buvuzi bw’abana muri University of Texas Health Science Center at Houston, yavuze ko uko Mona Lisa agaragara mu gishushanyo bishobora gutanga ibimenyetso by’uko yari afite ibibazo by’ubuzima.
Yagaragaje ko uruhu rwe rutaringaniye ndetse n’akabyimba kagaragara ku kiganza cye bishobora kuba ibimenyetso bya cholestérol nyinshi mu buzima bwe, ishobora gutera uburwayi burimo n’ubw’umutima.
Uyu muganga yavuze kandi ko uko Mona Lisa agaragara byerekana ko yari afite ibinure, bivuze ko ashobora kuba yari afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Dr Yafi yavuze ko bidashoboka kwemeza neza uburwayi yari afite, kuko nta buryo bwo gusubira inyuma ngo akorerwe isuzuma rya muganga.
Yongeyeho ko impamvu yoroshye ishobora gusobanura uko yari ameze ari uko ashobora kuba yari yarongereye ibilo nyuma yo kubyara. Yavuze ko ubwo iki gishushanyo cyakorwaga, Mona Lisa yari amaze kubyara abana bane.
Iki gishushanyo ni kimwe mu bizwi cyane ku Isi, cyakozwe na Leonardo da Vinci mu ntangiriro z’imyaka ya 1500, ubu kiri mu nzu ndangamurage ya Louvre i Paris mu Bufaransa. Bivugwa ko kigaragaza Lisa del Giocondo, umugore wo mu muryango ukomeye w’i Florence mu Butaliyani, wari umugore w’umucuruzi ukomeye w’ibitambaro.
Dr Yafi yavuze ko mu bihe bya kera, umubyibuho utafatwaga nabi nk’uko bimeze muri iki gihe. Yavuze ko abagore bafite ibilo byinshi bashoboraga gufatwa nk’abafite ubwiza, kandi ko abantu bakomeye mu muryango, abayobozi, abo mu miryango ya cyami n’abanyamadini bakundaga kugaragazwa babyibushye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!