Polisi y’u Buholandi yatangaje ko ubwo indege itwara imizigo yageraga ku kibuga cy’indege cya Amsterdam ivuye muri Afurika y’Epfo, basanze umugabo mu mwanya w’amapine y’imbere akiri muzima.
Ntibisanzwe ko umuntu yakora urugendo rurerure ari mu mapine y’indege ngo abashe kurokoka kubera ubukonje buba mu kirere ndetse n’ikibazo cy’umwuka muke.
Indege ziva i Johannesburg zijya Amsterdam zikora urugendo rungana n’amasaha 11 mu kirere.
Polisi yatangaje ko bitaramenyekana niba uyu mugabo yagiriyemo muri Kenya cyangwa muri Afurika y’Epfo kuko iyi ndege yanyuze i Nairobi muri Kenya ndetse ikahahagarara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Buholandi, Joanna Helmonds, yavuze ko uyu mugabo yahise ajyanwa ku bitaro.
Yagize ati “Twasanze umugabo muzima mu gice cy’amapine y’imbere ahita ajyanwa ku bitaro.”
Ikigo cy’itangazamakuru mu Buholandi, NOS, cyatangaje ko ubwo imodoka itwara indembe yahageraga, uyu mugabo yahindaga umuriro mwinshi ariko abasha kuvuga kuko yasubizaga ibibazo bimwe na bimwe yabazwaga.
Amazina ndetse n’imyirondoro by’uyu mugabo ntibiramenyekana kuko yahise yerekezwa ku bitaro.
Indege ya Cargolux Italia ni yo uyu mugabo yitendetseho nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’iyi kompanyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!