00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahawe urw’amenyo nyuma yo kwandagazwa n’u Bubiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2026 saa 08:35
Yasuwe :

Nyuma yo gutsindwa n’u Bubiligi mu gikombe cy’Isi cya 2026 ibitego 4-1 igasezererwa muri 1/8 cy’irangiza, ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasamiwe hejuru n’ibitangazamakuru byinshi bishimagiza umukino w’ikipe y’u Bubiligi “Diables Rouges” ndetse bivuga ko nta telefone ya Perezida Donald Trump ishobora guhindura ibyavuye mu mukino.

Uyu mukino wabereye i Seattle, aho u Bubiligi bwitwaye neza cyane bugatsinda Amerika, wasize benshi bavuga ko wagaragaje ubutwari bw’abakinnyi batozwa na Rudi Garcia.

Abasesenguzi bavuze ko iyi ntsinzi yabaye nk’igisubizo ku mwuka mubi wari wazamutse nyuma y’uko Trump yagize uruhare mu gutegeka FIFA gusubika ikarita itukura yahawe Folarin Balogun, umukinnyi ngenderwaho wa Amerika.

CNN yatangaje ko abantu benshi batabogamye babonye intsinzi y’u Bubiligi nk’ubutabera nyuma y’iminsi ibiri yiganjemo amakuru avuga ko Trump yivanze mu mikino.

Ikinyamakuru Daily Mail cyo cyanditse ko nubwo Balogun yakinnye, nta cyahindutse kuko umukinnyi w’u Bubiligi Charles De Ketelaere ari we wigaragaje cyane mu mukino. Iki kinyamakuru cyongeyeho ko ikipe ya Amerika yari inyuranye cyane niyagaragaye mu mikino ibanza, ndetse ubu yari ifite intege nke cyane mu bwugarizi.

Ikinyamakuru cyo muri Espagne, Marca, na cyo cyavuze ko “n’ubwo Trump yabigerageza, adashobora guhagarika ibyagombaga kuba”, nyuma y’uko u Bubiligi bwakinnye umukino ukomeye bugatsinda Amerika. Cyavuze ko “inzozi z’Abanyamerika” zitabashije guhagarika Ababiligi.

Mu buryo bwo gutebya, ikinyamakuru AS cyavuze ko bishoboka ko Trump ashobora gutekereza gushyiraho umusoro wa 100% ku nzoga zo mu Bubiligi kubera gutsindwa kw’ikipe ya Amerika, ariko ko nta telefone ye yahamagara ngo ihindure ibyabaye mu kibuga.

Abasesenguzi bashimye uburyo Rudi Garcia yafashe ibyemezo bikomeye, harimo gushyira ku ntebe y’abasimbura bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Kevin De Bruyne, Jérémy Doku na Romelu Lukaku mu ntangiriro z’umukino, ariko ababanjemo bakerekana ko ikipe ifite ubushobozi bwo gutsinda.

U Bubiligi bwasezereye Amerika buyitsinze 4-1, umukino wavugishije benshi kubera ikarita itukura yasubitswe igitaraganya
Ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko Trump ubu adashobora guhamagara ngo ahindure ibyavuye mu mukino Amerika yatsinzwemo 4-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages