00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika na Portugal bigisezererwa amatike y’Igikombe cy’Isi yagurishijwe urusenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2026 saa 10:34
Yasuwe :

Gusezererwa kw’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Portugal byatumye ibiciro by’amatike y’imikino isigaye y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bigabanuka cyane, kuko hari n’aho igabanyuka ryarenze 60%.

Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinzwe n’u Bubiligi ibitego 4-1 ku wa 6 Nyakanga, bituma ibihugu bitatu byakiriye iri rushanwa rya mbere ryitabiriwe n’amakipe 48 byose bisezererwa bitarenze 1/8.

Canada yasezerewe na Maroc iyitsinze ibitego 2-0 ku wa Gatandatu, mu gihe Mexique yasezerewe n’u Bwongereza bwayitsinze ibitego 3-2 ku Cyumweru mu mukino wabereye kuri Estadio Azteca.

Nyuma y’imikino ibiri yabaye ku wa 7 Nyakanga, hamaze kumenyekana amakipe umunani azakina ¼ cy’irangiza.

Kuba ibihugu bitatu byakiriye iri rushanwa, kongeraho Portugal ya Cristiano Ronaldo, byose byaramaze gusezererwa byagize ingaruka zikomeye ku isoko ry’amatike y’imikino isigaye y’Igikombe cy’Isi.

Urubuga Gametime rwatangaje ko ibiciro by’amatike y’imikino yose ine ya ¼ cy’irangiza byagabanyutseho hejuru ya 50% ugereranyije n’aho byari bigeze mu minsi 10 ishize.

Nko ku mukino wa 1/4 uzahuza u Bufaransa na Maroc, itike ihendutse kurusha izindi ni $1.018, iciriritse ni $1.696 mu gihe ihenze cyane ari $11.295.

Ibi bivuze ko amatike yagabanyutseho 66% ugereranyije n’igiciro cyo ku wa 24 Kamena cyari $3.222.

Ibiciro by’amatike y’umukino wa Espagne n’u Bubiligi byagabanyutseho 68% ugereranyije n’igiciro cyo ku wa 24 Kamena kuko iya make yari $4.740.

Itike izinjiza abafana mu mukino wa Norvège n’u Bwongereza yagabanyutseho 57% ugereranyije n’igiciro cyo ku wa 24 Kamena ku ya make cyari $3.888, mu gihe ubu ihendutse igeze kuri $1.647.

Ku mukino uzahuza Argentina n’u Busuwisi, ibiciro by’amatike byagabanyutseho 63% ugereranyije n’igiciro cyo ku wa 24 Kamena cyari $4.246, igera, ihendutse cyane iba $1.574.

Isoko ry’amatike y’imikino ya ½ cy’irangiza na ryo ryaguye nubwo bitewe n’amakipe azakomeza, ibiciro bishobora kongera kuzamuka.

Nk’urugero u Bwongereza na Argentine bikomeje bigahura ku wa 15 Nyakanga, abafana b’ayo makipe bashobora gutuma ibiciro byongera kuzamuka.

Amerika yasezerewe n'u Bubiligi, bituma ibihugu byakiriye byose biva mu Gikombe cy'Isi, ndetse amatike ashyirwa kuri make
Portugal yasezerewe na Espagne, ni imwe mu makipe agira abafana benshi kubera Cristiano Ronaldo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages