Iryo sengesho ryayobowe na Matt Dalbey, umuturage wa Ottumwa wahoze ari umwe mu bagize Inama Njyanama y’uwo mujyi. Yatangiye avuga ku cyo yise “dark father” ndetse na “Luciferian impulse”, mbere yo gusoza agira ati: “It is done. Hail Satan.”
Iryo sengesho ryayobowe na Matt Dalbey, umuturage wa Ottumwa wahoze ari umwe mu bagize Inama Njyanama y’uwo mujyi. Yatangiye avuga amagambo avuga ku mugenga wa byose ufite imbaraga z’umwijima (dark father) anavuga ku cyo yise “imbaraga za Rusoferi”, mbere yo gusoza agira ati: “Birarangiye. Nihasingizwe Satani.”
Aya magambo yahise arakaza Pasiteri Rick Bick wo muri New Life Center, wahagaritse ibikorwa by’inama avuga ko iryo sengesho ryashyize “umuvumo” ku mujyi.
Nyuma yaho, Umuyobozi w’Umujyi, Benjamin Foote, yasabye ko habaho amasegonda 30 yo guceceka no gutekereza ku byari bimaze kuba.
Dalbey yari yemerewe kuyobora iryo sengesho hashingiwe ku mabwiriza Inama Njyanama yemeje muri Mutarama 2026. Ayo mabwiriza yemerera abantu bafite amadini, imyemerere cyangwa abatizera gutangiza inama n’isengesho cyangwa umwanya wo gutekereza, mu rwego rwo kubahiriza ubwisanzure bw’imyemerere.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!