Mu buhamya Karla Jacinto yahaye umunyamakuru wa CNN,yamubwiye ko agomba kuzirikana umubare 43,200 nk’inshuro yafashwe ku ngufu ubwo yagwaga mu gico cy’abakora ibikorwa byo gucuruza abantu.
Karla Jacinto yicaye muri bumwe mu busitani bwo mu mujyi wa mexico,avugana agahinda kenshi n’ikiniga ibikorwa bibi yakorewe kuko yafatwaga ku ngufu inshuro mirongo itatu(30) ku munsi mu myaka ine yamaze mu maboko y’abamushimuse.
Ubuhamya bwa Karla Jacinto bugaragaza ukuri kubijyanye n’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu mu gihugu cya Mexique no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika,ibikorwa bibangamiye ubuzima bwa benshi mu bakobwa bo muri Mexique.
Ibikorwa byo gucuruza abantu no kubafata ku ngufu bimaze kuba nk’umuco mu gihugu cya Mexique no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,kuburyo butakigira imipaka kandi bukaba bunahuza bya hafi umugi wa Mexico na Atlanta hamwe na New York.
Susan Coppedge uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amarika mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’abantu muri Mexico, avuga ko uyu mujyi ufite abaturage ibihumbi cumi na bitatu (13,000) wabaye ikirangirire mu bijyanye n’uburaya.
Susan avuga ko igihangayikishije cyane ari uko no mu bice by’icyaro byo muri Mexique, abakobwa badafite amakuru ku bibera mu mujyi wa Mexico.
Uyu muyobozi avuga ko iyo bageze muri uyu mujyi badatinya abagabo bawubarizwamo,ahubwo bagatekereza ko babonye amahirwe yo kubaho neza bityo bigatuma bagwa mu mutego wo kujyanwa gucuruzwa no gushorwa mu bikorwa by’ubusambayi.
TANGA IGITEKEREZO