Ikinyamakuru Metro cyanditse ko uwo mukecuru witwa Batuli Lamichhane yavutse mu 1903, yatangiye kwiga kunywa itabi mu bwangavu ubwo yari afite imyaka 17, kugeza na n’ubu akirinywa.
Igisenge cy’inzu y’uyu mukecuru cyasenywe n’umutingito wibasiye agace atuyemo, nyuma kiza gusanwa, kuko yanze ko bamwimurira ahandi hantu heza. Kuri ubu, abeshejweho n’imfashanyo ahabwa n’abasengera mu rusengero rwa Hindu ruri hafi y’aho atuye.
Uwo mukecuru ahamya ko abantu bo muri iki gihe batazabaho igihe kirekire kubera umunaniro w’ubwonko.
Ati “Ushobora gukora ukirinda n’umunaniro. Ugomba kwishima buri munsi,kugira ngo uzabeho igihe kirekire.”
Mu buzima bwe, ngo nta na rimwe yigeze atana no gutumagura agatabi kuko ngo kamufasha mu mitekerereze ye, mu gihe abahanga mu bijyanye n’ubuzima bemeza ko itabi nta cyiza rizanira umubiri ahubwo ritera indwara zirimo ibihaha na kanseri.



















TANGA IGITEKEREZO