00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze imyaka 5 azenguruka Isi agendesha amaboko yambaye ubusa

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 9 September 2014 saa 09:16
Yasuwe :

Umugabo utaramenyekana amazina amaze guca agahigo ko kuzenguruka mu bihugu bitandukanye ku Isi agendesha amaboko yambaye ubusa.
Nk’uko dailymail ibitangaza, uyu mugabo ngo amaze kuzenguruka mu bihugu 17 ndetse by’umwihariko akabigeramo yambaye ubusa anagendesha amaboko(ibyo benshi bita kumangamanga).
Ibihugu 17 uyu mugabo amaze kugeramo yambaye ubusa, yabizengurutsemo mu gihe cy’Imyaka itanu ishize. Bimwe mu bihugu amaze kugeramo ni u Bushinwa, Swede, Thailand, Turukiya, Norvege, Leta (…)

Umugabo utaramenyekana amazina amaze guca agahigo ko kuzenguruka mu bihugu bitandukanye ku Isi agendesha amaboko yambaye ubusa.

Nk’uko dailymail ibitangaza, uyu mugabo ngo amaze kuzenguruka mu bihugu 17 ndetse by’umwihariko akabigeramo yambaye ubusa anagendesha amaboko(ibyo benshi bita kumangamanga).

Ibihugu 17 uyu mugabo amaze kugeramo yambaye ubusa, yabizengurutsemo mu gihe cy’Imyaka itanu ishize. Bimwe mu bihugu amaze kugeramo ni u Bushinwa, Swede, Thailand, Turukiya, Norvege, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia n’ahandi.

Byinshi mu bihugu yagiyemo agendesha amaboko, ubugabo bwe buri mu kirere, yagiye akomwa mu nkokora n’inzego zishinzwe umutekano dore ko babonaga ibyo akora bidasanzwe ndetse bitanamenyerewe mu muco wabo. Rimwe na rimwe yagiye atabwa muri yombi ariko ntibimuce intege.

Mu rwego rwo kwemeza Isi ko yageze muri ibi buhugu koko, uyu mugabo yakoraga uko ashoboye akifotoreza ahantu nyaburanga hazwi kurusha ahandi muri buri gihugu yarangiza agafata ayo mafoto akayashyira ku rubuga rwe.

Hano yari ahitwa Molden Sognefjord muri Norvege
I Amsterdam Police yamubujije kwambara ubusa mu mujyi ariko aranga arabikora
Muri Australia ahitwa Uluru
Mu Bwongereza kuri Brighton Beach
Iyi nyubako irazwi cyane muri Norvege ahitwa Bryggen Bergen
Yageze muri Istanbul mu mwaka wa 2009
Mu bice byubatsemo kaminuza ya Cambridge naho yarahageze
Koh Phi Phi muri Thailand
Hano ni ku kiraro cyizwi cyane muri Hongiriya
Muri Swede naho yabasuye agendesha amaboko yambaye ubusa
Ahitwa Reykjavik nubwo hakonja cyane yahatembereye yambaye atya
Nguwo mu misozi ya Norvege
I New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages