Hari ubwo wisanga ubuzima bwawe bwose warabereho abandi, bikarangira utimenye kubera kugendera ikigare.
Hari byinshi abantu bicuza cyangwa bakamenya agaciro kabyo bararenze imyaka yo kubikosora, badashobora gusubiza inyuma ubuzima.
Agaciro k’igihe no kumenya ko ubuzima ari bugufi
Ubuzima bumara igihe gito, kuko bugiye burimo ibice byinshi bitandukanye ku buryo warenze kimwe udashobora kugisubiramo, ni byiza kwishimira ubuzima gusa tukamenya ko ari bwo buturo bwacu bw’iki, igihe tutarava mu mubiri tugomba kubugira paradizo hato tutazisanga mu mwobo. Ni byiza ko wakubaka ubuzima bwawe mu buryo utazicuza umwanya watakaje.
Ubuzima ntibugira ubutabera
Isi ntabwo ari umucamanza mwiza ntibisaba ko uba warakoze ikintu kibi kugira ngo ubone ibibi cyangwa ntuhirwe mu buzima, isi itanga icyo ishaka ku bo ishaka, ibi benshi babimenya batinze barirenganyije mu buzima bwabo bwose, bagahora babajwe n’abo bari bo kandi batabihindura.
Ubwoba ni bubi
Benshi batahura ko ubwoba ari amarangamutima mabi yababereye inzitizi mu buzima bwabo bwa buri munsi bikaba biri mu mpamvu zababujije kugera kuri byinshi, badashobora gusubira inyuma ngo bashore aho batinye gushora cyangwa ngo bakore icyari kubabyarira inyungu batakoze bitewe n’ubwoba.
Umuryango ni ingenzi
Umuryango ni kimwe mu byo abantu bakenera gusa basobanukirwa agaciro kawo baramaze kwica umubano bafitanye n’abagize umuryango wabo, benshi bakabura n’uko basubira inyuma ngo biyunge nabo. Ubuhanga bwa mbere ni ukubaka umuryango kuko iteka iyo hanze byanze mu rugo ni bwo buhungiro bwa nyuma.
Amafaranga si byo byishimo
Amikoro ni meza ariko amafaranga menshi ntabwo atanga ibyishimo, dusanga twakoze ibitubabaza, ibyo tutemera ndetse ibidusenya imbere kubera gushaka amafaranga n’ibirenze kuko twumva ari cyo cyatunezeza nyamara ntitumenye igisubanuro cy’amafaranga ko ari igikoresho kidufasha kubaho atari ukubaho kudutera kuba ibikoresho byayo.
Guhindura umuntu si ibya muntu
Ubusanzwe gatanya nyinshi zibaho kubera ibyifuzo bidashoboka, abantu bakunze gutekereza ko bahindura abandi bitewe n’urukundo babakunda birengagije ko nabo ubwabo hari ibyo badoshobora kwihinduraho bakisanga bicuza icyatumye batindana igihe cyose kingana gityo bikarangira bibaye iby’ubusa.
Kwikunda ubwawe ni ingenzi
Iteka uzahora uri wowe ntabwo uzigera na rimwe ubaho mu buzima bw’undi, ni yo mpamvu ugomba kwikunda uko uri, ukiryohereza ubuzima utigereranyije n’abandi kandi ukirutisha buri muntu wese. Ibi benshi babimenya bamaze kujugunya ubuzima bwabo ku bantu batabiha agaciro.
Ubuzima bwawe bugomba kwitabwaho
Abantu bashobora gukora amahitamo mabi y’ubuzima kugeza ku rugero runaka. Ariko, uko ufatira ubuzima bwawe umurongo nko kurya neza, kunywa amazi ahagije, gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kuruhuka bihagije bituma burushaho kuba bwiza.
Kubabarira ni ukwigirira neza
Kubabarira n’ingenzi mu buzima, cyane ko kutabarira bibabaza umutima w’uwakomerekejwe bitababaza uwakomerekeje, ni bibi guheranwa n’icyo wakorewe kuko uba usa nk’uwiha igihano cy’undi muntu.
Ni ngombwa kwibwiza ukuri
Iki gikorwa gishobora kubabaza cyangwa nticyorohe gusa ni ingezi kwibwiza ukuri kurusha kwibeshya ukazicuza ibyabaye utagishoboye kubigarura kuko wananiwe kwibwira icyo ukeneye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!