Dore amasomo y’ingenzi mu buzima bwa muntu benshi biga bakerewe :
1. Agaciro k’igihe
Ibuka ko igihe cyangjijwe kitagaruka. Buri wese afite amasaha 24 agize umunsi nyamara uburyo akoreshwa byahindura Isi. Wakwinjiza amafaranga menshi ariko ntiwakongera igihe cyangwa ngo ukigarure cyatakaye, bisaba kugikoresha uko kiri.
Isomo riri aha ni irihe? Tangira guha agaciro igihe cyawe cyose ndetse imbaraga zawe uzitakaze ku bigufitiye umumaro, nturindire kugitakaza no kwicuza igihe uzabona ko kitagurwa.
2. Ntukiyime kuko ntuzahoraho
Kugira ngo umuntu abeho neza, cyane cyane ukiri muto, bisaba kwigomwa byinshi. Ibi ni ingenzi kandi birakwiriye gusa nanone, iyo myaka y’ubuto ufite ntuzayihorana, ejo bundi rwose iraje iyoyoke wumirwe!
Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kuzirikana igihe cyo gukora bya bintu ukunda, bya bintu uha agaciro, bya bintu wahoze wifuza gukora bikaba bishoboka.
Niba hari icyo wiyemeje kugeraho, ukaba ukigezeho, ni byiza rwose gukora bimwe muri bya bintu wahoze wifuza, ntiwemere ko igihe cyose kigusiga utabikoze. Ibi ntibivuze gusesagura, ariko no muri bike umaze kugeraho, ntukabeho wiyima byose, kugera no kuri bimwe bikugirira umumaro.
3. Amafaranga ntagura byose
Amafaranga ni ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, ariko amafaranga ntabwo ari yo afite agaciro kurusha ibintu byose. Amafaranga ubwayo ntashobora kukuganiriza ngo agusetse, uretse ko ashobora kukuzanira ababigukorera.
Niyo mpamvu mu mafaranga yose wagira, ni ingenzi kwibuka ibindi by’ingenzi birimo nk’ubucuti bwawe n’abandi, kugirana ibihe byiza n’umuryango, kwita ku mubiri wawe, guteganyiriza ejo hazaza n’ibindi by’ingenzi ukwiriye kwitaho mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza.
Kenshi hari ubwo umuntu yiruka ku mafaranga gusa, ariko ugasanga yibagiwe kwiyitaho, inshuti zose yarajugunye, bikazarangira uburwayi bumutashye, irungu ari ryose, ubuzima bugasharira kandi ubwo abandi bamubona hanze bakifuza kubaho ubuzima bw’umukire.
Inkuru nziza nkuzaniye ni uko ibyo byose bishobora kujyana. Ushobora gukorera amafaranga rwose aya atagayitse, ukongeraho kubaka umubano mwiza n’abavandimwe ndetse n’inshuti, ugakora siporo ukanita ku buzima bwawe, byose bigafatanyiriza hamwe kukuzanira ibyiza.
4. Gerageza ibintu byinshi ukiri muto
Imyaka y’ubuto ni imwe mu myaka myiza umuntu agira. Iyi myaka umuntu aba afite imbaraga nyinshi, kenshi atarwaragurika mbega ameze neza. Ni igihe kandi usanga umuntu ataragira inshingano nyinshi, wenda nko kwita ku muryango n’ibindi nk’ibyo.
Niyo mpamvu ari igihe umuntu akwiriye kubyaza umusaruro, ukiga ibintu byinshi bishoboka, ukagerageza ibintu byinshi bishoboka, mbega ukaba uri wa muntu udapfusha igihe ubusa.
Benshi bakunze kwicuza ko mu gihe cyabo bakiri bato, bagipfushije ubusa bigatuma babona ingaruka zabyo batangiye kugera mu za bukuru.
5. Igishoro cya mbere ni ubuzima buzira umuze
Umugani uvuga ko amagara asesekara ntayorwe wabaye nk’indirimbo mu matwi y’abantu. Benshi ntibasobanukirwa uburyo ubuzima bwabo nk’umutungo, kugeza igihe bwangiritse bagatangira gusanasana. Rimwe na rimwe ikiguzi cyo kwivuza kiruta icyo kwirinda.
Mbere yo gukererwa kumenya iri somo rero, ita ku buzima bwawe nk’ikintu cyangirika ntikigaruke byoroshye. Yaba kurya neza, imyitozo ngororamubiri ihoraho, gusinzira neza, kwirinda inzangano n’ibindi bibangamira intekerezo bigenzurwe buri munsi.
Birababaza kumva umuntu agira ati “ Ni njye wizize!”.
6. Rinda abo ukunda, ubahe umwanya
Ubuzima ntibwakuryohera igihe nta bantu b’ingenzi muri bwo bahoraho.
Wenda abantu ntibahoraho. Bamwe barakwanga, abandi bagapfa, abandi bakaguhararukwa. Rero igihe ukibafite bakunde unabashimire urukundo baguha, umarane n’abo igihe gihagije, mureme ibihe byiza byo kwibuka, niba ari agafoto keza mugafate, byose biba bizagira ingaruka nziza mu bihe biri imbere.
7. Ntugahore wemera ibintu utemera mu buzima
Birababaza kwemera kandi ushaka guhakana. Nagowe kenshi no kwemera ibintu nashakaga guhakana. Ijambo ’Oya’ ryambaga kure. Nasobanukiwe ko guhakana bitagaragaza ko uri umuntu mubi ahubwo bigaragaza kwisobanukirwa no kugira imipanga mu mikorere yanjye, ngaha agaciro n’ubuzima bwanjye.
8. Iga kwiha amahoro no kunyurwa n’ibyo ugezeho
Kwiha amahoro y’umurengera bituma twumva dutekanye kandi ibintu byoroshye. Ibi bituma utakaza imbaraga zo guhangana n’ibibi byagutungura.
Igihe cyose bisaba guhora uhanganye n’ubuzima. Wabona ibibi ukamenya ko ibyiza biri mu nzira kandi waba uri mu bihe byiza ukamenya ko ibyiza nabyo byaguhangara.
Benshi biha amahoro naho atari aho gukaza ubwonko bagura ibyo bakora, kwiga ibintu bishya, kumenya kugendana n’iterambere n’ibindi.
9. Kwicuza ni bibi kurusha gutsindwa
Bamwe banga kugerageza kubera gutinya gutsindwa. Kwicuza bishobora kugendana n’ubuzima bwose usigaje ku isi kubera amakosa wakoze runaka, nyamara gutsindwa bishobora gusimbuzwa intsinzi igihe ukosoye amakosa yaguteye gutsindwa.
Nubwo aya amasomo abantu bakunze kuyaha agaciro bakerewe, biroroshye kwiga gukora ibikwiye mu buzima mbere yo kwicuza, ndetse no kwigira ku makosa yakozwe ugana ku ntsinzi.
10. Uri umugenga w’ubuzima bwawe
Ubuzima bwawe burya buri mu biganza byawe ndetse ufite ubushobozi bwo kubuyobora mu nzira nziza cyangwa mbi bukagira n’igisobanuro kihariye. Tuza uhitemo umurongo muzima wayobora ubuzima bwawe ku byishimo kugera ku iherezo ryawe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!