Icyakora hari amwe mu makosa akunze gukorwa n’abagore batwite, rimwe na rimwe batabizi cyangwa batabigambiriye ariko akaba ashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo cyangwa ubw’abana bafite mu nda.
Tugiye kurebera hamwe amwe muri ayo makosa ndetse n’impamvu ukwiriye kuyirinda.
Irinde guhagarara umwanya muremure
Guhagarara umwanya muremure mu gihe utwite bishobora kudindiza imikurire y’umwana nk’uko ubushakashatsi bwakorewe mu Buholandi bubigaragaza.
Muri ubwo bushakashatsi, abagore bahagaze igihe kirekire batwite, byaje kugaragara ko abana babo bafite imitwe mito ugereranyije n’iy’abana bakomoka ku bagore batakunze guhagarara igihe kirekire.
Mu gihe ari ngombwa ko uhagarara, uburyo bwiza bwo guhagarara mu gihe utwite ni ni uko umutwe wawe ukwiye kuba ureba imbere, ukitondera guhindukira bya hato na hato, amatwi yawe akwiye kuba ari hagati y’intugu zawe kandi igituza cyawe kiri imbere. Muri make ukwiriye guhagarara wemye, ushikamye, ukirinda gusa nk’uwunamye cyangwa nk’ureba hasi.
Ikindi abaganga batangaho inama ni ukwirinda gutambika ibirenge ku bushake, mu gihe utwite, gerageza guhagarara amaguru yawe areba mu cyerekezo urebamo, aho kuba umeze nk’uwizengurutseho.
Irinde kwicara mu mwanya umwe mu minota irenga 30
Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Warwick, abagore 1263 batwite basabwe gutanga amakuru yerekeye uko bakora imyitozo ngororangingo mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cyo gutwita.
Basanze abagore batwite bamara umwanya munini bicaye bakunda kongera ibiro byinshi hagati y’igihembwe cya mbere n’icya kabiri. Uburyo bwiza bwo kwicara ni ukwicara umugongo wawe ugororotse neza, ukirinda kuwuheta.
Ikindi cy’ingenzi ni ukwirinda gusobeka amaguru yawe, kandi ibirenge byawe bigomba kuba bigera hasi.
Gerageza kwirinda kwicara mu mwanya umwe iminota irenga 30. Mu gihe ari ngombwa, nko mu gihe uri mu kazi, biba byiza gufata umwanya muto ukanyuzamo ukagendagenda, ubundi ukagaruka ukicara neza.
Mu gihe uri mu kazi, egereza intebe yawe ku meza, shyira inkokora n’amaboko ku ntebe yawe cyangwa ku meza, wicare ku buryo ibitugu byawe biba bidatendera.
Iyo wicaye ku ntebe izenguruka, ujye uhindukiza umubiri wawe wose, ntabwo ari byiza guhindukiza igice cyo hejuru ngo usige icyo hasi, ibyo bishobora kugira ingaruka mbi.
Mu gihe wicaye umwanya munini, haguruka ugorore amaguru ariko wirinde kunama. Niba ufite ububabare bw’umugongo, icara gake gashoboka kandi mu gihe gito (hagati y’iminota 10 na 15).
Irinde kuryama wubitse inda
Mu gihe utwite irinde kujya uryama wubitse inda, nubwo yaba ikiri nto cyane. Abakobwa cyangwa abagore bakunze kuryama bubitse inda, bajya bagorwa no kumenyera indi miryamire mu gihe batwite. Icyakora mu gihe wamaze kumenya ko wasamye, ugomba kwitoza kuryama utubitse inda.
Abaganga bamwe basaba ko abagore batwite baryamira uruhande rw’imoso mu gihembwe cya gatatu kugira ngo amaraso atembere neza mu nda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!