Aya maherena yakozwe mu mabuye yacukuwe muri Afurika y’Epfo, ari mu mabara atandukanye, aho iry’ubururu ryiswe Apollo, iry’iroza rikitwa Artemis.
Yaguzwe n’umuntu utigeze atangazwa amazina, ariko yombi akaba yarayatwariye hamwe.
David Bennet wari uhagarariye iyi cyamunara yavuze ko diyama z’amabara zidakunze kuboneka, kandi ko kuba zaguriwe hamwe ari ibintu bitangaje kandi bishimishije cyane.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo yatwawe n’umuntu umwe yaguzwe ku biciro bitandukanye, kuko Apollo yaguzwe kuri miliyoni 42.5$, mu gihe Artemis yo yishyuwe miliyoni 15.5$.
Impamvu ni uko ibara ry’ubururu rya Apollo, ryacukuwe mu kirombe cya Cullinan muri Afurika y’Epfo, ridakunze kuboneka ugereranyije n’iroza rya Artemis.
Nubwo aya maherena yaguzwe ku mafaranga menshi ariko, yishyuwe make ugereranyije n’igiciro cya miliyoni 70$ bari bateganyije.



















TANGA IGITEKEREZO