Amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Harris yari yambaye amaherena yitwa Nova H1 Audio Earrings akora nka “écouteur”, mu gihe mu mashusho bigaragara ko yari yambaye amaherena yakozwe na Tiffany & Co.
Amakuru nk’aya si ubwa mbere atangajwe muri Amerika, akunze kuvugwa mu gihe cy’amatora, kuko mu 2016 byigeze kuvugwa ko Hillary Clinton ubwo yari mu kiganiro mpaka na Donald Trump yari yambaye utwuma tw’ibanga tumuha amajwi.
Amaherena ya Nova H1 yerekanywe mu imurikagurisha ry’ikoranabuhanga (CES) mu 2023. Afite ubushobozi bwo kohereza amajwi mu matwi y’uyambaye.
Izi nkuru zivuzwe nyuma y’iminsi bivugwa ko Kamala yifungiranye ahantu mu gutegura iki kiganiro kandi ko yari afite abajyanama be hafi, bamusobanurira ingingo ku yindi ibyo agomba kuzasubiza.
Kamala yakunze kutagaragara mu itangazamakuru kuva yaba umukandida. Amakuru avuga ko atinya kujya imbere y’abanyamakuru kugira ngo atinyuramo, kuko rimwe na rimwe hari ibintu yibagirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!