00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto atangaje y’Isi yafashwe n’abari muri Artemis II

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 April 2026 saa 11:21
Yasuwe :

Abahanga mu by’isanzure bari mu rugendo rujya ku Kwezi barenze inzira Inyuramo yizengurukaho ndetse bafata amafoto atangaje bayitaruye berekeza ku kwezi.

Iki cyogajuru cyahagurutse ku wa 2 Mata 2026 saa Sita na 35, biteganyijwe ko urugendo abahanga mu by’isanzure bazarumaramo iminsi 10.

Ni urugendo rwabanje kuzenguruka Isi inshuro ebyiri iya gatatu bahita bafata inzira igana ku Kwezi nubwo batagomba kuguhagararaho, ahubwo bazakuzenguruka.

NASA yatangaje ko umuyobozi w’iri tsinda ry’abantu bane, Reid Wiseman, yafashe amafoto atangaje y’Isi igaragara mu ibara ry’ubururu.

Biteganyijwe ko aba bahanga mu by’isanzure bazagera inyuma h’Ukwezi, ni ukuvuga igice cy’inyuma abantu batabonesha amaso. Ni bo ba mbere bongeye kujya ku kwezi nyuma y’ababikoze mu 1972.

Bazazenguruka ukwezi ku wa 6 Mata 2026, bakazagaruka ku Isi ku wa 10 Mata 2026.

Iyi foto irimo Isi ariko NASA yemeje ko akandi kabumbe kaka ku ruhande ari Venus
Aha bavuye mu nzira yegereye bagana ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages