Mu bihugu bimwe na bimwe, bamwe mu bana banyura mu nzira zigoranye cyane kugira ngo bagere ku mashuri yabo. Amafoto yashyizwe ku rubuga pulptastic.com agaragaza uburyo bamwe mu banyeshuri bo mu bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde, Colombia, Indonesia n’ibindi, babayeho mu buzima bugoranye cyane cyane mu gihe bagana ku ishuri.
Amwe muri aya mafoto yashyizwe ahagaragara yagize akamaro kuko hari uduce tumwe na tumwe twatabawe hubakwa amashuri hafi ndetse n’ahandi hubakwa ibiraro bikomeye hanakorwa inzira ziboneye kugira ngo hirindwe impanuka zikaze zari zarashitanye benshi mu bana bajyaga gushaka ubumwenyi mu mashuri banyuze ahantu hagoranye.


















TANGA IGITEKEREZO