Amakuru ya Minisiteri y’Imari yerekanye ko ku wa Kabiri umwenda rusange wa Leta wari ugeze kuri miliyari 40.047 z’Amadolari.
Muri ayo, miliyari 32.266 z’Amadolari ni impapuro z’imyenda za Leta zifitwe n’abaturage, mu gihe miliyari 7.782 z’Amadolari ari imyenda iri hagati y’ibigo bya Leta.
Umwenda wa Amerika wikubye hafi kabiri mu gihe kitageze ku myaka icumi, uvuye kuri miliyari ibihumbi 19,95$ ubwo Donald Trump yatangiraga manda ye ya mbere muri Mutarama 2017.
Hafi kimwe cya kabiri cy’izamuka ry’uwo mwenda ryabaye mu gihe cya gahunda zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, aho Leta yakoresheje amafaranga menshi hagamijwe guhangana n’ingaruka z’icyorezo.
Imiryango ikurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta yari imaze igihe itanga umuburo ko kugera kuri uru rwego rw’umwenda bishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ubukungu mu gihe abadepite batagira icyo bakora ku bijyanye no kongera imisoro cyangwa kugabanya amafaranga akoreshwa.
Maya MacGuineas, uyobora Komite itegamiye kuri Leta ikurikirana Ingengo y’Imari ya Leta, yavuze ko miliyari ibihumbi 40$ z’umwenda atari imibare iri ku mpapuro za Leta gusa, ahubwo ko igira ingaruka ku bukungu bwose no ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Ati “Uko dukomeza kuguza menshi, ni ko dukomeza kongera ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, kugabanya amafaranga mu ngengo y’imari, ndetse tugakomeza kuba abanyantege nke mu gihe habaye ibibazo bikomeye.”
Imibare igaragaza ko muri manda ebyiri za Trump, umwenda wa Leta wiyongereyeho miliyari ibihumbi 11,6$, mu gihe muri manda ya Joe Biden wiyongereyeho miliyari ibihumbi 8,4$.
Muri manda ya Trump ya mbere, umwenda wiyongereyeho miliyari ibihumbi 7,8$, kubera guhangana n’ingaruka za Covid-19. Kuva Trump yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025, umwenda wa Amerika wongeye kwiyongeraho miliyari ibihumbi 3,8$.
Komite ishinzwe ingengo y’imari ya Leta yavuze ko politiki za Trump na Biden zagize uruhare mu kuzamura umwenda wa Leta kurusha uko wari kuba umeze hakurikijwe imikoreshereze y’amafaranga yari isanzweho.
Iyo Komite yavuze ko umushinga w’amategeko wa Trump uzwi nka “One Big Beautiful Bill Act” ushobora kongera undi mwenda wa miliyari ibihumbi 4,7$.
Nubwo Trump yashimangiye ko manda ye ya kabiri igamije kugabanya amafaranga Leta ikoresha, abanenga ubutegetsi bwe bavuga ko zimwe muri gahunda zigabanywa ari izigira uruhare ruto mu ngengo y’imari ya Leta, mu gihe amafaranga menshi akoreshwa muri gahunda zitegetswe n’amategeko zirimo ubwiteganyirize, ubuvuzi bwa Medicare na Medicaid ndetse n’izindi gahunda.
Uretse umwenda wafashwe, Amerika igomba kwishyura inyungu zawo. Ikiguzi cyo kwishyura inyungu cyiyongereye ku buryo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025 cyarenze amafaranga akoreshwa n’ingabo z’igihugu. Inyungu zari miliyari 1100$.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yafashe icyemezo cyo kongera gahunda yo kugura impapuro mpeshamwenda za Leta kugira ngo agerageze kugabanya inyungu z’imyenda y’igihe kirekire.
Trump we yavuze ko Abanyamerika badakwiye guhangayikishwa n’imyenda, avuga ko Amerika ari igihugu gikomeye kandi ko inyungu z’amadeni zigomba kugabanyuka igihe igihugu gikomeye.
Ati “Ntabwo mbona ko ari ikibazo na gato. Dufite igihugu gikomeye cyane, kandi turimo guhangana n’izi nyungu z’amafaranga zidasanzwe.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!