Mu myaka miliyari 66 ishize, Isi yagonzwe n’ibuye rifite ingufu zibarirwa muri toni ibihumbi 72. Ryacukuye umwobo wa kilometero 180 ahari Ikigobe cya Yucatán muri Mexique y’uyu munsi.
Bivugwa ko ingaruka z’iryo buye zabaye intandaro yo gushiraho kw’inyamaswa zitwa “non-avian dinosaurs” kimwe na bitatu bya kane by’ubwoko bw’inyamaswa zabaga ku Isi zitakiriho.
Abo bashakashatsi basobanuye ko hari ibimenyetso byemeza ko hari ibuye rya kabiri ryagonze Isi muri uwo mwaka.
Ngo ryari rifite ubugari bwa metero 500, rigwa muri Guinea mu Burengerazuba bwa Afurika.
Ikimenyetso cya mbere kuri iryo buye rya kabiri cyabonetse mu 2022, ubwo abo bashakashatsi bayobowe na Dr Uisdean Nicholson barimo basesengura amakuru arebana n’indiba y’Inyanja ya Atlantic.
Icyo gihe babonye umwobo ureshya na kilometero icyenda z’ubujyakuzimu, bakeka ko waba warabayeho ucukuwe n’ibuye riturutse mu Isanzure.
Nyuma yo kwifashisha ibikoresho bitandukanye, basanze ibyo bakekaga ari byo, ko uwo mwobo wiswe “Nadir Crater” watewe n’ibuye ryavuye mu Isanzure mu myaka miliyoni 66 ishize, igihe kimwe n’icyo ibuye ryarimbuye ‘dinosaurs’ ryagongeye Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!