00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algérie: Imyenda abagore bogana yasimbuye ‘Bikini’ ntivugwaho rumwe

Yanditswe na

Leonard Tukamwibonera

Kuya 31 August 2015 saa 01:40
Yasuwe :

Imyenda abagore bogana izwi nka ‘Bikini’ muri Algérie yasimbuwe n’indi yitwa ‘Burkini’, ariko imiterere yayo ikomeje kutavugwaho rumwe.

Jeune Afrique itangaza ko iki cyemezo kitavuzweho rumwe, aho uruhande rumwe ruvuga ko ari ugushaka gushyira mu baturage bose amahame y’umuryango wa Islam bitewe n’uko iyo myenda mishya yo mu bwoko bwa Burkini iteye nk’iyabayisilamu.

Muri iyi minsi haragaragara ubwiganze bw’abaturage basohokera ku nkombe z’ibiyaga kubera ikibazo cy’izuba rikabije.

Ubusanzwe abajya ku kiyaga bambaraga imyenda izwi nka Bikini ihisha igitsina ndetse n’amabere gusa.

Imyenda yo ku kiyaga ya Burkini iteye nk’iy’abayisilamu ihisha ibice byose by’umubiri havuyemo amaso, ibiganza ndetse n’ibirenge. Ni imyenda itwikira umusatsi, igice cya ruguru ndetse n’igice cyo hasi.

Bikini ngo ihabanye n'imyambarire y'Umuyisilamu
Umusilamukazi agomba kwambara akikwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages