Uyu muryango ubu witegura kwibaruka umwana wabo wambere mu Ukuboza, nyamara bari baranyuze mu nzira zitandukanye zizwi nka In Vitro Fertilization (IVF) ariko ntibyakunda.
Uyu muryango wahuye n’ikibazo cy’indwara yitwa azoospermia, aho mu masohoro y’umugabo haba harimo intangangabo nke cyane cyangwa ntizinabonekemo.
Nyuma yo gutakaza icyizere, bifuje kugerageza ubundi buryo bushya bwiswe STAR method bwakozwe n’abashakashatsi ba Columbia University Fertility Center. Ubu buryo bukoresha AI mu gushakisha intanga ziba zihishe cyane.
Nubwo abatekinisiye bari bamaze amasaha menshi batabasha kubona intanga n’imwe, STAR system yaje kubona 44 mu isaha imwe gusa.
Dr. Zev Williams, uyoboye iryo tsinda, avuga ko iki gikorwa cyazanye impinduka ikomeye.
Ati “Itsinda ry’abahanga bamaze iminsi ibiri bashakisha intangangabo mu masohoro baraheba ariko dukoresheje STAR ibona 44 mu isaha imwe.”
CNN gukoresha STAR bashakisha intanga mu masohoro bisaba umurwayi 3000 $.
Dr. Eyvazzadeh ati: “AI siyo ikora intanga, ahubwo ifasha kubona izihari tutabasha kubona n’amaso yacu.”
Ahamya ko AI ishobora guhindura ubuzima, igatanga icyizere ku bafite ikibazo cy’uburumbuke by’umwihariko ku bagabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!