Kuri uyu munsi abatuye isi bizihizaho umunsi wahariwe abakundana, abatuye muri Kigali si ngombwa kujya gushakira kure ahantu heza ho kuganirira n’umukunzi kugira ngo ubuzima burusheho kubaryohera.
Uko igihugu gikomeza gutera imbere, hagiye hashyirwaho ahantu hatandukanye h’ubuntu, ubusitani bwiza, umutuzo n’ibindi bikorwa remezo nka internet bifasha abatuye Kigali n’abayigendamo kuryoherwa n’ubuzima bakiriho.
Mu mafoto asa neza, IGIHE yaguteguriye ahantu hatanu ushobora kujyana umukunzi ku munsi udasanzwe nka Saint Valentin, mukahagirira ibihe byiza nta kavuyo kandi nta ngengo y’imari ihambaye ukoresheje, dore ko hose kuhicara nta kiguzi bisaba.
Car Free zone kwa Makuza
Aha ni agace katagerwamo n’ibinyabiziga gaherereye mu Karere ka Nyarugenge hafi y’umuturirwa uzwi nka Makuza Peace Plaza. Ni agace gatuje, karimo intebe, internet y’ubuntu bikoreshwa n’abahagenda. Ni ahantu kandi hari inzu nto zicururizwamo ibyo umuntu yakenera nk’ikawa, fanta n’ibindi byoroshye bituma ubuzima bw’uhageze bumera neza.
Ni umutungo wa rubanda si uw’umuntu ku giti cye kuko hari mu nshingano z’Umujyi wa Kigali, ni nayo mpamvu kuhanyura, kuhicara, kuhidagadurira ntawe ibyishyuza.
Imbere y’ibiro by’umujyi wa Kigali
Ubusitani buri imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali ni ahandi hantu ho kwishimira ibyagezweho mu rukundo, ku munsi nk’uyu w’abakundana. Ni ahantu hari indabyo, ibyatsi n’ibindi bituma uhari amererwa neza. Hashyizwe intebe nziza na Internet y’ubuntu, hakaba akarusho kuko ari agace katabamo urusaku rwinshi nubwo kari mu mujyi rwagati.
Muri Rond Point yo mu mujyi
Hari abajya bayirebera kure bagatekereza ko amasangano y’imihanda mu mujyi rwagati (Rond Point) nta wemerewe kuhagera. Siko bimeze kuko ya mazi yiterera hejuru na ya mitako ubonera mu modoka, wemerewe kuyegera, ukahicara, ukahifotoreza ukishimira ubwiza bw’umujyi wa mbere muri Afurika ufite isuku n’umutekano.
Kimihurura
Kwishimira umujyi wa Kigali utaricara mu mahumbezi ya Kimihurura byaba ari ukunyagwa zigahera. Niko gace gafatwa nko mu mutima w’igihugu kuko inzego nyinshi z’ubuyobozi bwacyo ariho zibarizwa.
By’umwihariko, Kimihurura niyo ibarizwamo inyubako ya Kigali Convention Centre imaze guca agahigo ko kwakira inama n’ibirori bikomeye mu Rwanda . Aka gace karatunganyijwe ku buryo bugaragara, gashyirwamo ubisitani, intebe, internet byiyongera ku bwinshi bw’akayaga gahuhera gaturutse mu biti biteye impande n’impande, bikizihira abahagenze.
Ni agace keza ko kwizihirizamo Saint Valentin by’umwihariko ku bakundana badashaka gusesagura.
Rwandex



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!