Hari amazina amwe n’amwe usanga atangaje bitewe n’uko avugwa cyangwa asobanurwa n’abagize uruhare mu kuyahitamo.
Rimwe muri yo ni “Fata Umujura’’, izina rya sosiyete icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.
Iyi sosiyete icuruza ibirimo camera n’impuruza zitanga intabaza mu gihe umujura yinjiriye abantu. Iherereye mu Mujyi wa Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda.
“Fata Umujura’’ yashinzwe na Habimana Fabrice ashaka gukemura ikibazo cy’abaturage bagiye bataka kwibwa mu ngo no gucukurirwa inzu mu gihe baryamye cyangwa bagiye mu kazi.
Icyo gihe yatekereje ku gukoresha ikoranabuhanga mu kurinda umutungo na nyirawo.
Habimana yabwiye IGIHE ko uyu mushinga yawinjiyemo abitewe no kubona ko hari inzu zibwa zicukuwe cyangwa abajura bagasimbuka ibipangu ariko uwakoresheje iri koranabuhanga aba afite umutekano usesuye kuko aba yizeye ko umutungo we urinzwe neza.
Yagize ati “Njya gutekereza uyu mushinga nabitewe n’uko hari ubujura ndetse ubona butuma hari ababura ubuzima kubera gucukurirwa inzu yagusangamo ukitabara mukicana.’’
Ikoranabuhanga rya “Fata Umujura’’ urikoresheje rimufasha gutahura ushaka kwinjira mu rugo ku ngufu cyangwa gucukura ibikuta kuko ritanga amakuru mbere ku wabiherewe uburenganzira rikamumenyesha ko hari ibisambo biguteye biciye mu butumwa bugufi bwa telefoni (Alarm).
Mu kurishyira mu nzu, iri koranabuhanga ryifashisha utwuma tune dushyirwa ku bikuta by’inzu [cyangwa tukaba twakwiyongera bitewe n’ingano y’inzu]; nyuma y’aho rihuzwa na nimero ushaka ariko zitarenze esheshatu za telefoni ngendanwa. Iyo umujura aheregereye ihita itanga intabaza kuri za nimero, bigafasha ba nyirazo gutabara byihuse.
“Fata Umujura’’ yatangiye mu mwaka wa 2016, ni bwo yatangiye gukora no gutanga izi serivisi.
Kugeza ubu ibyumba 400 bibikwamo imashini ku bigo by’amashuri birinzwe neza ndetse n’ingo 200 nazo zikodesha iri koranabuhanga. Iyi sosiyete inafasha imishinga n’ibigo bya Leta bishaka kureba ubwitabire bw’abakozi babyo (Finger Print) binyuze mu gutanga camera zicunga umutekano.
Habimana yavuze ko iri koranabuhanga ryagabanyije ubujura bwa mudasobwa mu bigo by’amashuri ahazwi nko mu byumba mpahabwenge (smart classrooms) hakundaga kwibwa cyane.
‘Fata Umujura’ ifite ishami i Muhanga no muri Kigali ariko irateganya no gukomeza kwagurira ibikorwa byayo mu bindi bice bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!