Gabola ni ijambo riri mu rurimi rwa SeTswana rukoreshwa muri Afurika y’Epfo rikaba rivuga ‘Kunywa’.
Utarabona abagabo bambaye ibishura nk’iby’abapadiri cyangwa abapasiteri b’Abangilikani, winjiye aho uru rusengero rukorera ushobora kugira ngo ugeze mu tubari tugezweho kubera ubwinshi bw’inzoga ziba zihari z’amoko menshi kandi ahenze nka black label n’izindi.
Kimwe n’andi madini abasengera muri iri bagira umwanya wo gusoma Bibiliya ariko bo bakarenzaho umwihariko w’uko bayisoma banasoma ku nzoga kuko bemera ko zibafasha kuvugana n’Imana.
Mu kiganiro Uwashinze iri dini, Tsietsi Makit, yagiranye na BBC yavuze ko yagize igitekerezo cyo kurishinga nyuma yo kubona ko amadini yise ay’abakoloni aheza abantu benshi barimo n’abasinzi.
Yagize ati “Urusengero rwa Gabola, ni urusengero rwashyiriweho kwakira aba twita abasinzi bahejwe n’amadini yabo y’abakoloni kugira ngo bishyire hamwe nk’abari mu rusengero rwa Gabola Church baramya bananywa nk’uko babyifuza.’’
Amateraniro yo muri uru rusengero akorwa buri wese yiteretse icupa ry’ubwoko bw’inzoga yifuza, byagera aho afashijwe cyane agasomaho.
Uretse kuzinywa mu materaniro, inzoga muri uru rusengero zikoreshwa no mu murimo wo kubatiza aho uje kubatizwa yegera imbere ya pasiteri agatega uruhanga bakamusukaho inzoga y’amahitamo ye.
Iri dini rikorera cyane mu Mujyi wa Johannesburg, mu 2018 ryari rimaze kugira abayoboke basaga 500 n’abandi baribatijwemo ariko banasengera mu yandi madini bagera ku 2000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!