Afurika y’Epfo: Yishwe n’intare yiyororeye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 Kanama 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo uzwi ku mazina ya West Mathewson yishwe n’imwe mu ntare yiyoroye kuva ari ikibwana.

Ibi byabereye mu majyaruguru y’iki gihugu mu ntara ya Limpopo, ubwo uyu mugabo yari ari gutemberana n’intare ze ibyiri imwe ikaza kumwadukira igahita imwica.

Umugore wa nyakwigendera,Gill ngo yari arimo agenda gake inyuma y’umugabo we mu modoka ubwo yatemberezaga izi ntare zabo. Nyuma yo kubona imwe muri zo itangiye kumugirira nabi ngo yagerageje gukora ibishoboka byose ngo amutabare ariko biba ay’ubusa.

Si ubwa mbere izi ntare zari zivuzweho urugomo kuko mu 2017 zigeze gutoroka aho zabaga ziragenda zica umugabo, gusa ubwo babibwiraga Mathewson ngo yarabihakanye avuga ko intare ze zitagwa nabi.

Nyuma y’iki gikorwa izi ntare zahise zijyanwa ahantu hihariye mu gihe hagitegerejwe ko hafatwa umwanzuro w’uko zizaguma muri uyu muryango cyangwa hagashakwa ahandi zijyanwa.

Mathewson asize umugore, abana bane n’abuzukuru batandatu

West Mathewson yishwe n'intare yiyororeye kuva ikiri nto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .