Uyu muyobozi yabwiye televiziyo yo mu Butaliyani ko yashyizeho iri tegeko agamije kuninura Leta y’u Butaliyani itageza serivisi z’ubuvuzi ku baturage uko bikwiye.
Yasobanuye ko Belcastro ituwe n’abantu 1300, kandi ko abenshi muri bo ari abakuze, aho usanga n’ibigo nderabuzima byaho bihora bifunze, abaganga baho ntibakore mu minsi isoza icyumweru.
Antonio yavuze ati “Ntabwo iri tegeko ari ubushotoranyi, ahubwo ni ugutabariza abaturage bo muri aka gace.”
Belcastro iri mu duce dukenye cyane, tunatuwe na bake bitewe n’uko urubyiruko rwinshi iyo rurangije amasomo, rujya gushakira imibereho mu mijyi minini.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!