Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko ibyo bizamini byakozwe muri Kanama 2026, bikorerwa abasirikare n’abandi bakozi ba Pentagone bagera kuri 50, barimo bamwe mu bafite amapeti yo hejuru mu Gisirikare cya Amerika.
Mu babajijwe hakoreshejwe izo mashini harimo bamwe mu bagize akanama k’abayobozi b’Ingabo za Amerika, ndetse n’abakozi bo mu nzego zunganira Pentagon.
Ibi bizamini byari bigamije kumenya niba muri bo hari uwahaye itangazamakuru, abizi kandi abishaka, amakuru avuga ko Amerika yatangiye kugabanya ikoreshwa rya bimwe mu bisasu bya misile kubera ko byari byatangiye gushira mu bubiko nyuma y’intambara ya Iran na Iraq.
Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwahakanye ayo makuru yerekeye igabanuka ry’ibisasu.
Mark Esper wahoze ari Minisitiri w’Ingabo wa Amerika yabwiye Bloomberg ko atari yarigeze abona igikorwa nk’icyo, avuga ko kidasanzwe bitewe n’uburyo cyakozwe ku bantu benshi.
Yagize ati “Ntabwo nari narigeze mbona ibintu nk’ibi. Bisa n’ibidasanzwe bitewe n’ubunini bw’igikorwa. Nta butegetsi bushimishwa n’uko amakuru yabwo y’ibanga asohoka, ariko ubu buyobozi bwo burushaho kubifata nk’ikibazo gikomeye.”
Esper yavuze ko hari impungenge nyinshi ku makuru y’ibanga yerekeye intwaro n’amasasu, ariko ko amwe muri ayo makuru amaze igihe atangazwa n’ibigo by’ubushakashatsi, abanyamakuru ndetse n’abahoze bakorera muri Pentagon.
Televiziyo CBS yatangaje ko nta muntu n’umwe watsinzwe ikizamini cyakozwe hifashishijwe imashini itahura ibinyoma.
Pentagon yanze kugira icyo itangaza ku buryo ibyo bizamini byakozwe, ariko ivuga ko ifatana itihanganira itangazwa ry’amakuru y’ibanga n’arebana n’igisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!