Muri iyo nyigo yamuritswe mu Kinyamakuru PNAS Nexus, hashimangiwe ko impamvu ibinyabuzima n’ibitari ibinyabuzima byose bigenda bihindagurika mu gihe runaka, ari uko byose bikura.
Michael Wong, umwe mu bashakashatsi bakoze iyo nyigo yatangaje ko bizera ko akazi bakoze kazatanga umusanzu mu kumvikanisha uburyo ibibaho byose, byaba ibinyabuzima cyangwa ibitari ibinyabuzima, bikura uko iminsi iza igahita.
Ati “Ibyavuyemo twizera ko bishobora kugira impinduka bizana muri siyansi.”
Habarwa ko mu gihe cy’imyaka irenga miliyari 4.6, haherewe igihe amabuye y’agaciro ya mbere azwi yabonekeye Isi itarabaho nk’Umubumbe mu myaka miliyari 4.54 kugeza kuri aboneka uyu munsi, ubwoko bwayo bwavuye kuri 27 bugera ku 9,000.
Ibyo babishingiraho bavuga ko amabuye akura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!