Aba bashakashatsi batangaza ko byabatwaye imyaka ibiri kugira ngo bavumbure imodoka ya mbere muri iki gihugu idatwarwa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose usibye ubwonko.
Kugira ngo iyi modoka ibashe kugenda, umushoferi yambara mu mutwe akuma gakorana n’ubwonko, hanyuma agategeka imodoka kujya imbere, gusubira inyuma, guhagarara, gufungura ndetse no gufunga imiryango adakoresheje amaboko cyangwa ibirenge.
Umwe muri abo bashakashatsi, Zhang Zhao, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko muri iyi modoka harimo utwuma dukorana n’ubwonko bw’umushoferi. Ikindi kandi bakoresha porogaramu ya mudasobwa ihuza ubwonko n’ibimenyetso bitangwa n’utwo twuma kugira ngo imodoka ibashe kugenda.
Iri koranabuhanga rifasha kumenya ibyo umushoferi ashaka gukoresha iyo modoka, rigahita ribishyira mu bikorwa imodoka ikagenda.
Ubu bushakashatsi bwari burangajwe imbere n’inzobere Prof. Duan Feng watangarije Reuters ko iri koranabuhanga rigamije koroshya ubuzima bw’abantu.
Abakoze iyi modoka bavuga ko mbere na mbere bagize iki gitekerezo kugira ngo bafashe abantu bafite ubumuga, batabasha kugenda mu mihanda inyurwamo n’imodoka.
Iyi modoka yakozwe ku bufatanye n’uruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka, Great Wall Motor, ishobora kugenda gusa mu cyerekezo kigororotse.



















TANGA IGITEKEREZO