00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 2500 bakoresha imoso bicwa buri mwaka n’ibikoresho bitabagenewe

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 31 January 2023 saa 05:07
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakoresha ukuboko kw’imoso bafite amahirwe make yo kubaho ugeranyije n’abakoresha ukw’indyo, bitewe n’ibibazo bitandukanye bahura na byo. Abasaga 2500 bapfa buri mwaka, bishwe no gukoresha ibikoresho byagenewe abakoresha indyo.

New England Journal of Medicine yatangaje ko ubushakashatsi bwakorewe ko bantu bapfuye 1000 bo mu Majyepfo ya California, bwagaragaje ko abakoresha imoso bafite amahirwe yo kubaho kugeza ku myaka 75, mu gihe akakoresha indyo bafite amahirwe yo kubaho kugeza ku myaka 66.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari ikinyuranyo cy’imyaka 10 yo kubaho, hagati y’abagabo bakoresha akaboko k’iburyo n’ak’ibumoso, abakoresha ak’iburyo bakaba ari bo bayirenzaho.

Abashakashatsi barimo Dr. Diane F. Halpern wo muri Kaminuza ya California State yo muri San Bernardino na Dr. Stanley Coren wo muri Kaminuza ya British Columbia bavuga ko iki kinyuranyo gikabije kandi giteye agahinda, ariko ko mu bushakashatsi bwabo ikigambiriwe atari ukumvisha isi ko abakoresha akaboko k’ibumoso bivuze ko badashobora kurama.

Aba bashakashatsi kandi bagaragaje ko abatwara imodoka basanzwe bakoresha imoso, bafite ibyago byo gukora impanuka bagapfa, bari ku kigero cya 7,9%, mu gihe abakoresha indyo bashobora gukora impanuka bagapfa ari 1,5%.

Ubu bushakashatsi bwabo bwashimangiye ubwakozwe mu 1989 bugatangazwa ku rubuga rwa The American Journal of Public Health, bwagaragaje ko umubare munini w’abahitanwa n’impanuka batwaye ibinyabiziga, ari abakoresha akaboko k’ibumoso ugereranije n’abakoresha ak’iburyo.

Abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso bafite byinshi bidasanzwe ubushakashatsi bubavugaho birimo kugira ibibazo byo kubura ibitotsi ugereranije n’abakoresha ukw’iburyo.

Ikindi ni ukugira ubushobozi bwo kumenya gukora ibintu byinshi bitandukanye ugereranyije n’abakoresha ukuboko kw’iburyo.

Abakoresha indyo n’abakoresha imoso iyo barangije kwiga amashuri ya kaminuza bari ku kigero kimwe, 26% by’abakoresha imoso baba abakire gusumbya akaboresha indyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages