Magingo aya ChatGPT ikoreshwa n’abarenga miliyoni 800 ku cyumweru.
Iyi sosiyete yagaragaje ko hari abakoresha iyi porogaramu bakagaragaza amarangamutima akomeye cyangwa ibimenyetso by’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nka ‘psychosis’.
OpenAI ivuga ko mu gushyira imbaraga mu kunoza uburyo AI iganira ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, yagerageje kugisha inama abahanga mu buvuzi bw’ubuzima bwo mu mutwe barenga 170.
Aba bahanga basanze verisiyo nshya ya GPT-5 itanga ibisubizo byiza kurusha izindi za mbere.
GPT-5 ifite ubushobozi bungana na 91% bwo kwitwara neza mu biganiro biganisha ku ngingo yo kwiyahura, bigaragaza intambwe ikomeye muri iri koranabuhanga ugereranije na verisiyo yayibanjirije yo yari ifite ubushobozi bwa 77%.
Inakora neza mu kugira biganiro birebire.
OpenAI kandi yatangaje ko mu guhangana n’ibi bibazo n’ingaruka bishobora guteza, irimo gushyiraho izindi ngamba nshya zirimo uburyo bwo gutahura imyaka y’abana, kugenzura neza uko ikoreshwa n’abato, ndetse n’igenzura rya kinyamwuga ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’ibijyanye n’amarangamutima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!