Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Werurwe 2026, ikigo cya Aylo gifite imbuga nyinshi zerekana filime z’urukozasoni, cyahagaritse gukorera muri Australia, mu kwirinda ko gicibwa amande igihe cyose kitarabasha kugenzura ko abakoresha imbuga zacyo bujuje imyaka 18.
Mbere y’uko Aylo ishyira mu bikorwa iki cyemezo, Abanya-Australia benshi bitabiriye gushyira muri telefone na mudasobwa ikoranabuhanga rya VPN, rifasha abantu kureba ibintu bibujijwe mu gihugu runaka.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko porogaramu za VPN eshatu zahise zinjira muri 15 za mbere zamanuwe (download) n’abantu benshi, muri iki gihugu.
Itegeko rishya ryo muri Australia riteganya ko imbuga zitabasha kurinda abana amashusho y’urukozasoni zizajya zicibwa amande ya miliyoni 34,5$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!