Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu bukungu, Joseph Doyle, wigisha muri Kaminuza ya Massachuset bwerekanye ko abahungu bavutse ari aba kabiri baba bafite ibyago biri hagati ya 20% na 40% byo guhura n’ibihano ku ishuri.
Ibi biterwa n’uko abana b’abahungu baba bafite amakosa menshi bikabaviramo ibyo bihano ndetse no kuba bakwirukanwa burundu, si ibyo gusa kandi bakunze kurangwa n’ubujura cyangwa ubugizi bwa nabi.
Ushobora kwibaza impamvu ibitera. Ubushakashatsi buvuga ko ibi ahanini biterwa n’uko abana bavuka ari aba kabiri baba batitabwaho bihagije ndetse nta burere bahabwa kuko ababyeyi babo baba barahaye umwanya mwinshi umwana w’imfura uwa kabiri akaza batagishishikariye kwita ku mwana, bigatuma abana ba kabiri bagira imyitwarire mibi kubera kubura uburere.
Ikindi gishobora gutuma abo bana bagira imyitwarire mibi ni uko bashobora gufata urugero kuri bakuru babo cyane ko ari bo baba babarera ahanini bigatuma umwana wa kabiri amwigiraho ndetse agafata imico n’imyitwarire y’umuvandimwe we.
Kwihagararaho no kumva ko bashaka kuba abantu bakomeye na cyo kiri mu bituma aba bana b’ubuheta bagira imyitwarire mibi bikabaviramo kuba abanyabyaha, ahanini na byo bijyana n’uburyo baba babona abavandimwe babo bakuru, iyo babona ari abantu bazi gukora ibintu byinshi bituma na bo bashaka kubikora ngo babarushe hakaba n’igihe babikora mu buryo bubi.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi bakwiriye guha umwanya ungana abana bose kuko biri mu bishobora kurinda umwe muri bo kugira imyitwarire runaka itari myiza kubera ko nta burere yahawe n’ababyeyi cyangwa abona ko we adafatwa nk’uko mugenzi we afatwa.
Ikindi ni ukwiyegereza abana mu gihe cyose ubonye bafite iyi myitwarire ukabaganiriza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!