00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakundana batunguwe no kwisanga ku mbuga zicuruza amashusho y’urukozasoni

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 7 February 2026 saa 11:33
Yasuwe :

Eric (izina ryahinduwe) ubwo yari arimo akoresha urubuga rwa Telegram, yatunguwe no kubona ari amashusho y’abantu babiri binjira mu cyumba cya hoteli imwe yo mu Bushinwa bagatangira gukora igikorwa cy’abashakanye.

Eric icyamutunguye ni kubona ko ayo mashusho ari aye n’umukuzi we Emily (izina ryahinduwe) ubwo bajyaga muri hoteli imwe yo mu Bushinwa muri Shenzhen, ibigaragaza ko bafashwe amashusho batabizi.

Eric agaragaza ko ubwo yabibwiraga Emily yabanje kubifata nk’imikino akabona uburemere bwabyo ari uko amweretse amashusho.

Asobanura ko icyo gihe Emily byamugoye kwiyakira ndetse ko habuze gato ngo batandukane kuko atari agishaka kuvugana na we, gusohoka ngo ajye mu bantu kuko yumvaga afite ubwoba ko abantu bose barimo n’inshuti zabo babonye ayo mashusho.

Eric na Emily ntabwo aribo ba mbere bahuye n’iki kibazo mu Bushinwa kuko ahubwo bisa n’ibyabaye icyorezo n’ubwo iki gihugu gifite amategeko akumira ifatwa ry’amashusho nk’ayo.

Byageze aho abantu batangira kugura ibikoresho bishaka camera nto abandi bagahitamo gushyiraho ibitambaro bimeze nk’amahema ku bitanda kugira ngo birinde ko bafatwa amashusho nk’ayo.

BBC yigeze gukora icukumbura igura ifatabuguzi ku rubuga rumwe rucuruza ayo mashusho, aho kuri urwo rubuga umuntu ufite ifatabuguzi aba ashobora kureba amashusho y’ibiri gukorerwa mu byumba bya hoteli runaka, aho camera zijyaho ariko icyo cyumba abantu bacyinjiyemo bagacana amatara bakoresheje ya karita yo ku rugi.

Kuri urwo rubuga kandi abantu baba bashobora kureba amashusho yafashwe mbere bakaba babasha no kubika ayo mashusho. Igaragaza ko nibura hari izindi mbuga nk’izo zigera kuri esheshatu zifite nibura camera 180 mu byumba bigiye bitandukanye.

Mu Bushinwa hari abagana amahoteli bahangayikishijwe no gufatwa amashusho batabizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages