Ubu buryo bwo kurinda amakuru busobanuye ko abakoresha Discord ubu bashobora kuvugana mu ibanga nta wundi muntu n’umwe ushoboye kumva cyangwa kubona ibyo bavugana, yewe na Discord ubwayo ntiyabibasha.
Kugira ngo ubyumve neza, tekereza wandikiye inshuti yawe ibaruwa, ukayishyira mu isanduku ifungwa n’ingufuri, urufunguzo rw’iyo sanduku rufitwe na babiri gusa; wowe uyohereje n’uwo uyoherereje.
N’iyo umukozi w’iposita yagerageza gufungurira iyo sanduku mu nzira ngo asome ya baruwa, ntiyabibasha kuko nta rufunguzo agira. Mu ikoranabuhanga, ibi ni byo bita End-to-End Encryption.
Iyo ubu buryo bukora, ubutumwa wanditse cyangwa ifoto wohereje buhindurwa imibare n’inyuguti bidasomeka mbere y’uko buva muri telefoni yawe.
Bukomeza kugenda bumeze gutyo kugeza bugeze muri telefoni y’uwo mwandikirana, akaba ari bwo bwongera guhindurwa amagambo asomeka.
Ibi bivuze ko wowe n’uwo mwandikirana ari mwe gusa mushobora kubona ibyo mwavuganye.
Iyi ni intambwe ikomeye mu byerekeye uburenganzira bw’ibanga ku bantu babarirwa muri za miliyoni bakoresha uru rubuga. Bibaye nyuma y’igihe gito Meta ihagaritse ubu buryo ku rubuga rwa Instagram.
TikTok yo yavuze ko idashobora kuzana ubu buryo nyuma y’uko ihindutse ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Discord yatangije ubu buryo bwo kurinda ibiganiro by’amajwi n’amashusho mu 2024. Icyo yakoze kuri iyi nshuro ni ukwemerezamo ubu buryo buri muntu uyikoresha we adasabwe kugira icyo akora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!