Ubu bushakashatsi bwayobowe n’intiti zo muri Kaminuza ya Oxford, bwibanze ku kureba ku ngaruka z’igihe kirekire abarwayi 58 ba COVID-19 bahuye nazo. Bwasanze kimwe cya kabiri cyabo bakomeza kugaragaza ibimenyetso.
CNN yanditse ko abo bashakashatsi basanze bamwe mu barwayi bafite ibibazo by’ingingo zidakora neza kubera ingaruka zagizweho na Coronavirus.
Nubwo ubu bushakashatsi butagenzuwe n’abandi bahanga mu bya siyansi bwanyujijwe mu kinyamakuru MedRxiv mbere y’uko butangazwa.
Umuganga mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Oxford wayoboye ubushakashatsi, Betty Raman, yavuze ko ibyabuvuyemo bitanga umukoro wo kunoza uburyo abarwayi basezerewe kwa muganga bakwiye gukurikiranirwa hafi.
Raporo y’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubuzima mu Bwongereza, (NIHR) yatangajwe mu cyumweru gishize yerekanye ko indwara zikurikira ubwandu bwa COVID-19 zishobora kugaragaza ibimenyetso bifata umubiri n’intekerezo.
Ubushakashatsi bwa Oxford bwagaragaje ko hagati y’amezi abiri n’atatu nyuma yo kugaragara kwa COVID-19, abarwayi 64% bagize ikibazo cyo guhumeka nabi mu gihe 55% bari bafite umunaniro ukabije.
Icyuma kinyuzwamo abarwayi [MRI] cyagaragaje ko abagera kuri 60% bari bafite ikibazo cy’ibihaha, 29% barwaye impyiko, 26% bafite icy’umutima mu gihe 10% bari bugarijwe n’umwijima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!