Iyi kaminuza igaragaza ko yashyizeho iki kiruhuko hagamijwe kurengera abagore n’abakobwa bagira uburibwe bukabije mu gihe cy’imihango, aho baba bemerewe iminsi irenga 10 mu mwaka.
Iri tegeko mu rwego rwo kudaheza abanyeshuri bamwe ryanze gushyiraho ko rigenewe abanyeshuri b’igitsina runaka, kugira ngo abihinduje igitsina, abiyumva nk’abakobwa n’abandi batumva ko ari kubaheza.
Icyakora nyuma y’uko iri tegeko rigiyeho abarimu cyane cyane abigisha ibijyanye n’ubwubatsi (engineering) batangiye kujya babura abanyeshuri mu ishuri bya hato na hato.
Aba barimu ni bwo bakoze igenzura basanga abanyeshuri barenga 50 b’abahungu basabye uruhushya bitwikiriye iri tegeko, kuko ryo ridasaba impapuro zo kwa muganga, aho bose hamwe basibye iminsi irenga 100, bivuze ko umunyeshuri umwe yasibye iminsi ibiri nibura.
Iyi kaminuza yaburiye abanyeshuri ivuga uko ari ukwangiza amategeko y’ikigo ndetse ko umunyeshuri uzafatwa akoresha nabi iki kiruhuko cy’abantu bari mu mihango azahanwa.
Iti “Twashakaga kwibutsa abantu bose iki kiruhuko ari icyo kujya mu mihango atari ikiruhuko cy’ukwezi. Ku bw’ibyo umuntu uzongera gufatwa yakoresheje iri tegeko nabi bizafatwa ko kutubahiriza amategeko nkana bityo umwaka arimo cyangwa impamyabumenyi ye biteshwe agaciro.”
Iri tegeko ryatangiye kugenda rikoreshwa mu mashuri hirya no hino mu Bufaransa gusa ibigo by’amashuri bigaragaza ko abanyeshuri barikoresha nabi ibishobora kugira ingaruka no ku banyeshuri bari bakeneye iki kiruhuko bya nyabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!