Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Healthcare and Rehabilitation ku wa 19 Gicurasi 2026, bwagaragaje ko abantu batangiye gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bashobora kugira ibyago byo kugira ibimenyetso bijyanye no gusaza nabi, birimo kugira intege nke z’umubiri, kugira ibipimo biri hasi bijyanye no kuramba, ndetse no kuba umuntu yakwisuzuma agasanga ubuzima bwe butameze neza.
Abashakashatsi bashimangira ko ibi bitavuze ko imyaka umuntu yatakarijeho ubusugi cyangwa ubumanzi ari yo yonyine igena ahazaza he cyangwa uko azasaza, ahubwo bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’ibindi bibazo umuntu ahura na byo mu buzima bwe, birimo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, imyitwarire ishobora gushyira umuntu mu kaga, indwara zidakira n’imibereho rusange.
Muri ubu bushakashatsi, abahanga bifashishije uburyo buzwi nka Mendelian randomization, bukoresha amakuru ajyanye n’uturemangingo ndangasano kugira ngo harebwe niba hari isano ishobora kuba iri hagati y’ikintu runaka n’ingaruka zacyo ku buzima.
Ibyavuye muri ubwo busesenguzi byagaragaje ko gutangira gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare bifitanye isano n’ibipimo bitari byiza bijyanye no gusaza.
Mu bintu byasesenguwe bishobora gusobanura iyo sano, basanze hari bimwe bigaragara cyane, birimo intege nke z’umubiri, ibibazo by’umuhangayiko n’imitekerereze, indwara zidakira zifata ibihaha, ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’ihungabana, bikunze kugaragazwa no gufata ibyemezo vuba cyangwa gukora ibintu umuntu atabanje kubitekerezaho bihagije.
Umwe mu bashakashatsi bakoze ubwo bushakashatsi, yavuze ko igihe umuntu atangiriye gukora imibonano mpuzabitsina gishobora kuba gifitanye isano n’uko asaza binyuze mu nzira zitandukanye, zirimo iz’imitekerereze, imyitwarire n’indwara.
Icyakora, yavuze ko ibi bidakwiye gufatwa nk’aho igikorwa kimwe mu buzima bw’umuntu ari cyo kigena uko ubuzima bwe bwose buzagenda.
Abashakashatsi bavuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikwiye gutuma abantu barushaho kwita ku buzima bw’abakiri bato, by’umwihariko mu kubaha inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, kubafasha mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kubarinda imyitwarire ishobora kubagiraho ingaruka mu gihe kirekire.
Muri rusange, ubu bushakashatsi ntibuvuga ko gutakaza ubusugi cyangwa ubumanzi ku myaka runaka bihita bigena ahazaza h’umuntu, ahubwo bugaragaza ko ubuzima umuntu abamo akiri muto, amahitamo afata, ibibazo ahura na byo n’ubufasha ahabwa bishobora kugira uruhare ku buzima bwe bw’igihe kirekire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!