Ubushakashatsi bwakozwe na sosiyete yitwa iVox ku busabe bwa Mercedes na Global Image, bwerekanye ko abagore ari bo batwara imodoka neza kurusha abagabo.
Mu bagore babajijwe, 28% bavuze ko batigeze bakora impanuka na rimwe, mu gihe mu bagabo ari 21% gusa.
Imwe mu mpamvu zatanzwe zituma abagabo bakora impanuka cyane harimo kurangarira ibiri kubera mu muhanda. Abagabo 37% bavuze ko hari igihe bumvise bagiye gusinzira batwaye imodoka, uyu mubare ukaba wikubye kabiri ugereranyije n’uw’abagore byabayeho.
By’umwihariko, abagabo ntibakora impanuka nyinshi gusa iyo batwaye imodoka, ahubwo ni bo bagira impanuka zica cyane kuko abantu umunani mu 10 bapfira mu mpanuka z’imodoka ni abagabo.
Iyo hateranyijwe n’abakomereka bikomeye cyangwa byoroheje, abagabo bagera kuri 59% by’abahuye n’ibibazo.
ubu bushakashatsi bwabyerekanye ko impamvu nyamukuru ari uko abagabo batwara imodoka ku muvuduko uri hejuru cyane.
Ku rundi ruhande, abagore bo baritonda, bakirinda, ndetse bagaragaza amakenga igihe batwaye imodoka. Ni yo mpamvu, igihe umuntu ashinjwa icyaha cyo gutwara nabi akagezwa imbere y’urukiko, 80% ni abagabo baba bakurikiranywe.
Nubwo imibare yerekana ko abagore batwara neza, abagore benshi bemera ko abagabo batwara neza. 39% by’abagore bavuze ko abagabo babasha guhagarika imodoka neza kubarusha, na ho 18% bemera ko abagabo muri rusange ari abashoferi beza, nubwo ibyo bitari ukuri.
Ikinyamakuru Grazia cyatangaje urutonde rw’imodoka 10 abagore bakunda kugura. Izo modoka zatoranyijwe hashingiwe ku gukomera, kwizerwa, no gutwara neza, ibintu abagabo badaha agaciro cyane.
Abagore bakunda imodoka nto, kuko zoroshye guhagarika, kandi ubwishingizi bwazo burahendutse ugereranyije n’imodoka nini abagabo bakunda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!